Muri Amerika ngo hari abazi ko mu Rwanda amoko afite indimi zayo

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda, Musenyeri John Rucyahana avuga ko amateka y’u Rwanda yagoretswe ku buryo hari abazi ko buri bwoko bufite ururimi rwabwo, akaba asaba ko ibiganiro bisobanura amateka bidakwiye kuba mu gihe cyo kwibuka gusa.

Ibi Musenyeri Rucyahana yabisabye mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE) riri i Busogo mu karere ka Musanze, mu mpera z’iki cyumweru kirangiye ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo.

"Mu gihe gishize nagiye i Chicago (muri Amerika), mu nzu ndangamuco nsanga aho banditse ku ikarita ko mu Rwanda havugwa indimi eshatu, ari zo igitutsi, igihutu ndetse n’igitwa; ibi si ikosa ry’Abanyamerika kuko nabo babibwiwe n’abanditse nabi amateka yacu"; nk’uko Musenyeri Rucyahana yabwiye abanyeshuri bari bitabiriye ikiganiro.

Iyi nkuru dukesha ubuyobozi bwa ISAE, iravuga ko Musenyeri Rucyahana asaba kuganira kenshi ku mateka y’u Rwanda, kugirango bifashe kongera kuyagorora kuko ngo yagiye yandikwa nabi, cyane cyane n’abantu babaga bafite inyungu bagamije.

Yasobanuriye abanyeshuri bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva kera, aho yavuze ko abakoloni bagoretse amateka bagamije kwanganisha Abanyarwanda hagati yabo ubwabo.

Abanyeshuri bo muri ISAE-Busogo bari mu basabwa kugorora amateka y'u Rwanda.
Abanyeshuri bo muri ISAE-Busogo bari mu basabwa kugorora amateka y’u Rwanda.

Musenyeri Rucyahana yavuze kandi ko ibi byakozwe mu gihe kirekire, ku buryo ngo hakwiye ingamba zikomeye zo kongera gukosora amateka y’u Rwanda.

Abajijwe n’umwe mu banyeshuri icyakorwa kugirango amateka yongere akosorwe, Musenyeri Rucyahana yagize ati: " Kwigisha amateka y’u Rwanda no kuyandikaho, tukayavugaho kenshi atari mu gihe cy’icyunamo gusa, nibyo bizatuma dukuraho inzitizi zasizwe n’abigishije nabi amateka yacu".

Yavuze ko kuba Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yarasabye ko amateka yongera kwigishwa mu mashuri, byatuma abana b’Abanyarwanda bakura bazi ukuri ku byabaye mu Rwanda.

Ibi ariko ngo bigomba kujya byunganirwa n’ibiganiro bitandukanye kandi ntibitangwe mu gihe cy’icyunamo gusa, ahubwo ko bigomba kujya biganirwaho hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu bigo by’amashuri makuru na za kaminuza; nk’uko Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge abisaba.

Kuba byonyine amateka y’u Rwanda yaranditswemo n’abakoroni ko hari amoko atatu adafite icyo ahuriyeho bigahinduka inzira ndende yajeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ikijyanye n’uko ayo moko yaba anafite indimi zitandukanye, cyaba ari ikindi kimenyetso cyo gutanya Abanyarwanda kigaragaye.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 4 )

AMAKURU Y IBIHE CYANE CYANE MURI africa 602 4885433 NKABA MBARIZWA MURI ameriKA mbifirije AMAHORO ni TERAMBERE

NORMARD SEMANA yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Mbanje kubasuhuza na bashimira ubwitange no gukunda igihugu cya tibyabye, hanyuma kuribyo bitekerezo byavuzwe haruguru, hari ho ikibazo cyabantu batagira umutekano uwahagije nanubu kandi isi ubu igize mwiterambere

Mujyambere yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

amateka yo mu rwanda yaragoretswe iyo atagorekwa ubu u rwanda ruba ari igihugu kimeze neza cyane kandi nta nubwo genocide yari kuba

kibibi yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

erega abazungu bazi ko nta bwenge tugira ni byiza ko tubereka ko amateka yacu bayazi nabi bakayakosora pe..Chicago Museum igomba gukosora iki kintu hakiri kare.

kiki yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka