Muri 2050 abatuye Umujyi wa Kigali bose bazaba bafite amazi mu nzu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirwakwiza amazi (WASAC), kiratangaza ko muri 2050 abatuye Umujyi wa Kigali bose bazaba bafite amazi mu nzu.

Byatangarijwe mu nama icyo kigo cyagiranye n’abafatanyabikorwa kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021, yari igamije kwerekana igishushanyombonera cy’uko amazi azagezwa ku batuye Umujyi wa Kigali ndetse no mu mirenge irindwi yo mu turere twa Bugesera, Kamonyi, Rulindo na Rwamagana muri 2050.

Muri icyo gishushanyo mbonera hagaragaramo ko mu mwaka wa 2019 ari na ho iki gishushanyo mbonera cyatangiye gukorwa, abatuye muri utwo duce babonaga m3 175,000 z’amazi ku munsi, na ho mu mwaka wa 2024 aya mazi akazaba yikubye inshuro eshatu mu gihe muri 2050 azikuba inshuro 10, hakazajya hatangwa m3 1,070,000 zizaba zihabwa abaturage bagera kuri miliyoni 4.3 barimo abasaga gato miliyoni eshatu bazaba batuye mu Mujyi wa Kigali, abasigaye bakaba ari abo muri ya mirenge irindwi yegeranye na Kigali.

Rutagungira Methode, umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza amazi meza n’isukura mu Mijyi muri Wasac, avuga ko igishushanyombonera berekanye kigaragaza uko abaturage bazagenda biyongera, ingano y’amazi izakenerwa na ho azaturuka hamwe n’ingamba gusa ngo ntigikuraho intego yariho ya 2024.

Ati “Mwabonye ko twagaragaje ko mu mwaka wa 2024 abantu bazaba babona amazi yego, ariko ingo zizaba zifite amazi kwa kundi mu nzu yawe haba harimo amazi zizaba ziri kuri 87%, bivuze ngo 13% basigaye bazaba bajya kuvoma ku mavomo rusange. Ikigamijwe muri iki gishushanyombonera ni uko amavomo rusange agenda agabanuka uko ibihe bigenda, ku buryo mu mwaka wa 2030 twifuza ko buri muntu azaba afite amazi mu rugo, n’ubwo yaba atari mu nzu kuko hari aho usanga inzu zihuriye mu gipangu kimwe ariko atarinda kujya kure ari aho mu gipangu ashobora kuyavoma”.

Rutaganira avuga ko muri 2050 nta muturage utuye muri Kigali uzajya ajya gushaka amazi asohotse mu nzu ye
Rutaganira avuga ko muri 2050 nta muturage utuye muri Kigali uzajya ajya gushaka amazi asohotse mu nzu ye

Rutagungira ashimangira ko mu mwaka wa 2050 ntawe uzaba asohoka mu nzu ye agiye kuvoma kuko buri wese azaba ayafite mu nzu nk’uko abisobanura.

Ati “Mu mwaka wa 2050 dukurikije n’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali ukuntu kizaba kimeze abantu bari mu mazu ageretse, ntabwo waba utuye muri itaje ya gatanu hejuru ngo nukenera kwituma cyangwa kwihagarika umanuke hasi, icyo gihe buri muryango uzaba ufite amazi mu nzu”.

Uyu munsi mu Mujyi abashobora kugerwaho n’amazi meza ni 87%, mu gihe impuzandengo y’igihugu iri kuri 76%, aho umuntu ashobora kuyabona byibuze kuri metero 200 ku batuye mu mijyi mu gihe abo mu cyaro batarenga metero 500, ikigamijwe ni uko muri 2030, 2035 hamwe na 2050 bazaba bayasanga mu rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka