Muri 2035 u Rwanda ruzakenera amashanyarazi akubye inshuro icumi ayo rufite

Kuba mu mwaka wa 2035 umubare w’Abanyarwanda uzaba wariyongereye kugera kuri miliyoni 18, kandi buri wese ku mwaka akazaba ashobora kwinjiza byibura ibihumbi bine by’amadolari, kugira ngo bizashobore kugerwaho bisaba ko n’amashanyarazi yiyongera.

Uyu munsi ingufu z’amashanyarazi zikoreshwa mu Rwanda ziri munsi gato ya megawati 400, zituruka ku mazi, izuba n’ubundi buryo, gusa bikaba bidashobora kuzatanga ayifuzwa mu gihe cy’imyaka 10 iri mbere.

Mu rwego rwo kugira ngo icyo gihe kizagere mu Rwanda habonetse ubushobozi bw’amashanyarazi azaba akenewe, tariki 12 Nzeri 2023, Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na Sosiyete Dual Fluid Energy Inc yanditswe mu Budage no muri Canada, kugira ngo ikore igerageza ku ikoranabuhanga ryaganisha ku kuba mu Rwanda hatangira gutunganyirizwa amashanyarazi akomoka ku ngufu za nuclear.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu za Atomike, Dr. Fidèle Ndahayo, avuga ko ubusanzwe ingufu z’amashanyarazi ziboneka hifashishijwe amazi, zitakaza ubushyuhe bungana na 70%, naho ubusigaye bukaba ari bwo butanga amashanyarazi, bitandukanye n’uburyo bwo kwifashisha Atomike.

Ati “Umuriro waturukaga hariya 30% gusa ni wo wahindukaga amashanyarazi, ibindi 70% by’ubushyuhe bigatakara, aha rero baragira ngo dufate 80% y’ubwo bushyuhe, binashobotse 90% by’ubwo bushyuhe bwose tubibyaze amashanyarazi, bizatuma na za ngufu za Atomike zajyaga zikoreshwa wenda zitanga umuriro ku mwaka wose, uzasanga zikoreshejwe ngo zitange umuriro imyaka itatu cyangwa ine utazihinduye, kubera ko ingufu zose zirimo turagira ngo zikoreshwe zitange umuriro w’amashanyarazi.”

Ku bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu cya 2035, Dr Ndahayo avuga ko kugira ngo bizashobore kugerwaho hazakenerwa megawate zigera ku 4000.

Ati “Iyo ubishyize mu mibare, usanga kugira ngo bizashobore kugerwaho, tugomba kuzaba nibura dufite ingufu za megawate 4000, kuri iki gihe dufite ingufu zigeze kuri megawate ziri munsi gato ya 400, n’iyo urebye aho dushobora kuvana izo ngufu zose mu Rwanda, ukareba izuba, amazi, nyiramugengeri, gaze metane, byose tukabikoresha dushobora kubonamo nibura megawate 900, tugize Imana tukageza 1000.”

Dr. Fidèle Ndahayo avuga ko kugira ngo icyerekezo cy'u Rwanda cya 2035 kizashobore kugerwaho bisaba ko hazaba hakoreshwa byibura megawati 4000 z'amashanyarazi
Dr. Fidèle Ndahayo avuga ko kugira ngo icyerekezo cy’u Rwanda cya 2035 kizashobore kugerwaho bisaba ko hazaba hakoreshwa byibura megawati 4000 z’amashanyarazi

Sosiyete ya Dual Fluid Energy Inc igiye gukorera mu Rwanda igerageza rya “nuclear reactor”, umuntu yagereranya n’umutima w’uruganda rutunganya ingufu za nuclear kuko ari rwo rukorerwamo ibintu byose bishoboka.

Kugira ngo amashanyarazi aturutse kuri nuclear aboneke, hifashishwa ubutare bwa Uranium, aho bafata Uranium bakayitunganya intima (atome) zayo zikitandukanya ku buryo zitanga ubushyuhe, igihe imaze gutanga ubushyuhe, ni bwo bwifashishwa bagashyushya amazi akavamo umwuka, uwo mwuka bakaba ari wo bayobora mu mashini ugatanga amashanyarazi.

Byitezwe ko reactor igiye gukorerwa mu Rwanda izaba ikora mu mwaka wa 2026, ndetse igerageza ry’iryo koranabuhanga rikazaba ryarangiye mu mwaka wa 2028.

Biteganyijwe ko uyu mushinga ugomba gutangirira mu magerageza hakabanza kurebwa uko bikora, iryo gerageza rikazaba rirangiye muri 2028, nyuma umushinga nyiri izina ugatangira gushyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka