Muri 2030 u Rwanda ruzaba rutunganya ingufu za Nikereyeri
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), bwatangaje ko u Rwanda ruteganya gushyiraho uruganda ruto rwa Nikereyeri (rutanga ingufu za atomike) nibura mu 2030, mu rwego rwo kongera amashanyarazi mu Gihugu.

Mu rwego rwo kubyaza umusaruro izo ngufu, u Rwanda ruranateganya ko icyo gihe ruzaba rumaze kugira abahanga mu bijyanye na Nikeriyeli (Nuclear) bagera kuri 300.
Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abahanga mu bya Nikereyeli bari hagati ya 30-50, ariko hakaba hari abandi bagera kuri 200 barimo kubyiga mu mahanga ku buryo bizagera muri 2028, mu gihugu habarirwa nibura abagera kuri 250.
Mu nama n’itangazamakuru yabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Kamena 2025, hagamijwe kugaragaza uko Inama Nyafurika yiga ku mikoreshereze y’Ingufu za Nikereyeri, izabera i Kigali guhera tariki 30 Kamena 2025 izaba imeze, igahuriza hamwe Abashakashatsi muri siyansi, abayobozi mu nzego nkuru za Guverinoma ndetse n’Abaminisitiri b’Ibikorwa Remezo n’Ingufu ku Mugabane wa Afurika. Ubuyobozi bwa RAEB bwatangaje ko nibura muri 2030, mu Rwanda hazaba hatunganyirizwa ingufu za Nekeriyeri.
Umuyobozi Mukuru wa RAEB, Dr. Fidele Ndahayo, avuga ko nibura muri 2030 mu Rwanda hazaba hari uruganda ruto rwa Nekeriyeri rutanga ingufu z’amashanyarazi.
Yagize ati “Iyo ni yo ntego y’uko icyiciro cya mbere cyatangira gutanga amashanyarazi, abakozi 234 bazaba bakenewe muri icyo cyiciro tuzaba twanabagize muri 2028 kugira ngo dutangire kubategura, tuzaba dufite uwo mubare ndetse twaranawurengeje.”

Nubwo aho ruzashyirwa hatigeze hatangazwa, ariko ngo hari ibice bitandukanye biri mu mbanzirizamushinga ugisaba kugira ngo ubanze ukorerwe izindi nyigo zisumbuyeho zireba ibijyanye n’ubutaka hamwe n’ibindi bikenerwa, kugira ngo hamenyekane neza ko aho hantu hujuje ibisabwa byose ku buryo hagiye urwo ruganda nta yindi mpanuka byateza.
Dr. Ndahayo avuga ko ikoranabuhanga barimo kureba ari irito rishobora kujya nibura kuri hegitari 15 kugera kuri 50, ku buryo zidashobora kubura mu Rwanda.
Ni uruganda bateganya ko ruzakoresha tekinologi (Technology) nshya zimwe zikaba zitaragera no ku isoko nk’uko Dr. Ndahayo abisobanura.
Ati “Mu Rwanda rero kuko twabonye ko ari zo zikwiriye mu bihe tugezemo, zadufasha gukemura ikibazo cy’ingufu dufite, aho kugira ngo dutegereze ko zizaba zitekerezwaho zigakorwa dutegereje ko zizagera ku isoko, twahisemo gutangira kugirana amasezerano n’ibigo birimo kuzikora, kugira ngo dufatanye urwo rugendo noneho nizigera ku isoko tuzabe dufite abantu bazizi ndetse tuzabe dufite n’ubumenyi bwo kuba twazikoresha neza, tuzanafatanye kuba twazicuruza ahandi zikenewe.”
Mu rwego rwo kongera abahanga mu bijyanye na Nikereyeri bafite ubumenyi buhagije, uretse abakora muri RAEB bari hagati ya 30-50, hari aboherejwe mu bihugu bitandukanye bagera kuri 200 bazarangiza mu byiciro hagati ya 2026 na 2027.
Muri uyu mwaka nabwo barateganya kohereza abandi bagera kuri 40 kugira ngo biyungure ubumenyi, umwaka utaha hakazoherezwa abandi bangana batyo muri Hungary binyuze mu masezerano ibihugu byombi byagiranye. U Rwanda rukaba ruteganya gukorana amasezerano nk’ayo n’ibihugu birimo u Bushinwa na Koreya y’Epfo, nyuma yayo hakazoherezwayo abandi.
Inyigo zigaragaza ko inganda nto za Nikereyeri zitanga ingufu za atomike, rumwe rukenera nibura abakozi bari hagati ya 220-250 bakora mu byiciro bigera kuri bine basimburana.
Uretse kohereza abanyeshuri kujya kubyiga mu mahanga, ubuyobozi bwa RAEB buvuga ko muri Kaminuza y’u Rwanda hari puroguramu yatangijwe ku buryo mu mwaka utaha w’amashuri bazatangira kwakiramo abanyeshuri, bakaba barimo kuvugana n’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’ubumenyingiro (RP), kugira ngo harebwe uko nabo bashobora gutoza abantu bashobora gukoresha iryo koranabuhanga.
Afurika y’Epfo nicyo gihugu rukumbi gifite uruganda rwa Nikereyeri muri Afurika, mu gihe ibihugu nka Misiri n’u Rwanda biri mu mishinga yo kuzubaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|