Muri 2024 ikoreshwa ry’ibicanwa bikomoka ku bimera rizagabanywa kugera ku kigero cya 42%

Mu rwego rwo kugabanya iyangizwa ry’ikirere no kurengera ibidukikije, Leta y’u Rwanda yiyemeje kugabanya umubare w’abakoresha inkwi n’amakara mu guteka. Intego ni uko umwaka wa 2024 uzagera ingo zikoresha inkwi mu guteka zigeze nibura kuri 42% ndetse no mu mijyi ikoreshwa ry’amakara rigacika.

Amashyiga gakondo atwara inkwi nyinshi kandi agasohora umwotsi mwinshi wangiza ikirere
Amashyiga gakondo atwara inkwi nyinshi kandi agasohora umwotsi mwinshi wangiza ikirere

Ibi kandi bijyana no guhindura amashyiga asanzwe akoreshwa agasimbuzwa arondereza inkwi nibura kugera ku kigero cya 50% kandi atarekura imyotsi myinshi yanduza ikirere. Usanga hirya no hino ku masoko abagura Imbabura bitabira kugura iza make zitapimiwe ubuziranenge kandi imikoreshereze yazo itwara amakara menshi kuko ubushyuhe bwinshi bwakagombye guhisha inkono butakara bitewe n’imiterere yazo. Ibi bituma abazikoresha bakenera amakara menshi kandi nayo akorwa atwaye ibiti byinshi.

Ikindi kimenyerewe mu bice by’icyaro ni uguteka ku mashyiga “gakondo” y’amabuye atatu. Aya mashyiga atwara inkwi nyinshi kandi akarekura umwotsi mwinshi wanduza ikirere. Ibi bikomeje rero, byazatuma ikirere gihumana, ndetse n’amashyamba agacika.

Muri gahunda ya Leta yerekeye ikoreshwa ry’ibikomoka ku bimera birimo inkwi n’amakara, hateganijwe ko umwaka wa 2024 uzarangira ingo zikoresha uburyo gakondo bwo guteka zizagabanwa zikagera gusa kuri 42% naho umwaka wa 2030 ukazarangira zigeze kuri 20%.

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yatangije umushinga ugamije kugabanya ikoreshwa ry’uburyo gakondo mu guteka butarondereza ibicanwa, ahubwo hagakoreshwa amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa ku kigero cya 50%. Aya mashyiga anagabanya umwotsi uhumanya ikirere bityo agafasha mu kubungabunga ibidukikije.

Uyu mushinga uzamara imyaka 5 ushyirwa mu bikorwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu ishami ryayo rishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), ku nkunga ya Banki y’Isi ibinyujije muri Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD).

Imbabura zitavuguruye na zo zitwara amakara menshi kandi na yo kuyakora byangiza ibiti byinshi
Imbabura zitavuguruye na zo zitwara amakara menshi kandi na yo kuyakora byangiza ibiti byinshi

Nk’uko twabitangarijwe n’umukozi muri REG ufite mu nshingano ubukangurambaga ku ikoreshwa rya Gazi Issa KARERA, uwo mushinga ntabwo uzagarukira ku mashyiga akoresha ibikomoka ku bimera gusa, uzanunganira abashaka gukoresha amashyiga akoresha ibindi bicanwa nka gazi n’amashanyarazi n’ibindi byose bizagabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara.

Issa yagize ati “Twiteze ko ingo zisaga ibihumbi magana atanu (500,000) ari zo zizahabwa nkunganire izifasha kwigondera ikiguzi cy’ amashyiga arondereza ibicanwa... Uyu mushinga uzafasha cyane mu ukugabanya buhoro buhoro ikoreshwa ry’amakara mu mijyi ndetse n’abatuye mu bice by’icyaro bareke gukomeza kurambiriza ku nkwi gusa mu guteka.”

Issa avuga ko Nkunganire izahabwa abaturage babarizwa mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu cy’ubudehe.

Ati: “Ingano ya nkunganire izatangwa hakurikijwe icyiciro cy’ubudehe umuturage abarizwamo ndetse n’igiciro cy’ishyiga yifuza.

Issa avuga kandi ko amashyiga azunganirwa ari ayujuje ubuziranenge bwemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB).

Ati: “Tuzakorana na ba rwiyemezamirimo batandukanye babyifuza bakora cyangwa bacuruza amashyiga atandukanye yujuje ubuziranenge twifuza. Icyingenzi ni uko amashyiga azunganirwa ni arondereza inkwi nibura kugera ku kigero cya 50% kandi ntarekure imyotsi myinshi yanduza ikirere.”

Mu buryo buvuguruye bwo guteka harimo no gukoresha Gaz
Mu buryo buvuguruye bwo guteka harimo no gukoresha Gaz

Avuga ko ba Rwiyemezamirimo bifuza kuzakorana n’uyu mushinga basabwa gusinyana amasezerano y’ubufatanye na REG binyuze muri sosiyete iyishamikiyeho EDCL. Avuga ko ubu hari abamaze kwemererwa gutangira gukorana n’uyu mushinga, ndetse ko n’abandi bose babyifuza bahamagariwe kugana EDCL bakuzuza ibisabwa.

Ati: “Ibi biri no mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa iwacu, bityo turakangurira ba Rwiyemezamirimo bakora cyangwa bacuruza amashyiga kutugana kugira ngo amashyiga yabo apimwe ubuziranenge maze azakwirakwizwe mu gihugu asimbure ayangiza ibidukikije akoreshwa henshi mu gihugu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka