Muri 2023 inama n’ibitaramo byinjirije u Rwanda asaga Miliyari 115Frw

Mu mwaka wa 2023, u Rwanda rwinjije Miliyoni 91 z’Amadolari y’Amerika, (115,843,000,000Frws) avuye mu nama n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro rwakiriye.

U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu 2023
U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu 2023

Mu kiganiro Murangwa Frank, Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB), yavuze ko ubukerarugendo bushingiye ku nama bukomeje gutanga umusanzu ku bukungu bw’Igihugu.

Yavuze ko iyo u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga zitandukanye, bifasha Igihugu kwerekana isura yacyo nyayo n’ibyo gishobora gukora ku Isi, nk’uko yabitangarije RBA.

Mu mwaka ushize wa 2023, u Rwanda rwakiriye inama n’ibitaramo bitandukanye, barimo inama y’Inteko Rusange ya FIFA, Women Deliver, Mobile World Congress, Trace Awards & Festival, Giants of Africa Festival, Move Afrika n’izindi.

Murangwa yagize ati “Ibi byerekana ko ibyo twashoye twabyinjije. Umwaka wa 2023 werekanye kuzahuka gukomeye nyuma ya Covid-19.”

U Rwanda rwakiriye Trace Festival 2023
U Rwanda rwakiriye Trace Festival 2023

Ubuyobozi bwa RCB bwatangaje ko mu 2023 ubukerarugendo bushingiye ku nama, bwinjirije u Rwanda asaga Miliyari 115 z’Amafaranga y’u Rwanda, ahanini biturutse ku nama n’ibitaramo byose hamwe bisaga 157 byabereye mu gihugu.

U Rwanda kandi rwakiriye abashyitsi mpuzamahanga barenga ibihumbi 65 bavuye mu bihugu 157 byo hirya no hino ku Isi.

Urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjije Miliyoni 91 z’Amadolari y’Amerika mu 2023, mu gihe mu mwaka wabanje wa 2022, bwari bwinjije asaga Miliyoni 64 z’Amadolari y’Amerika, ni ukuvuga habaye ko izamuka rya 20%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka