Muri 2022 abantu 200 bahitanywe n’ibiza, 400 barakomereka

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), itangaza ko ibiza byahitanye abantu 200, abagera kuri 400 barakomereka muri uyu mwaka wa 2022.

Abantu barasabwa kwirinda ibiza uko bishoboka
Abantu barasabwa kwirinda ibiza uko bishoboka

Hari kandi ibikorwa byangijwe n’ibiza muri uyu mwaka, birimo inzu zasenyutse zigera ku 4133, hangirika imyaka mu murima ku buso bungana na hegitari 19,177,425, hapfa amatungo 85, hasenyuka amashuri 323, ikigo nderabuzima kimwe. Hangirika imihanda 71, hasenyuka insengero 20, hangirika amateme 57, hasenyuka ibiro by’ubuyobozi 21, umuyoboro w’amazi 1, umuyoboro w’insinga z’amashanyarazi 1, amasoko 2 ndetse n’inganda 4.

Minema ivuga ko nyuma y’ibi biza byangije ibikorwa bitandukanye ndetse bigahitana n’ubuzima bw’abantu, Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba, kuko ubu ahantu 129 hahurira abantu benshi mu Karere ka Rutsiro, hashyizwe imirindankuba nko ku mashuri, ku masoko, imirenge, hakoreshejwe amafaranga angana na 676,437,390 Frw.

Kuva 2020 kugeza ubu, MINEMA imaze kubakira abasenyewe n’ibiza inzu ziciriritse zisaga 12,000 mu turere dutandukanye tw’Igihugu.

Ibi byiyongera ku isakaro rihabwa abahuye n’ibiza, abandi bakomeza gufashwa kubona aho kuba mu gihe batarubakirwa.

MINEMA itanga inama ku Banyarwanda zo kwirinda guhura n’ibiza, ko bakwiye kubaka muri site z’imiturire, kuzirika ibisenge by’inzu bitaziritse, gushyira fondasiyo ku nzu zitayifite, guhoma inzu zidahomye, gushyira imireko ku nzu no gufata amazi y’imvura, gusibura inzira z’amazi, kurwanya isuri baca imiringoti mu mirima, kubungabunga inkombe z’imigezi, kuberamisha imikingo yegereye inzu, gutera amashyamba, ibiti by’imbuto ndetse n’ibivangwa n’imyaka.

Gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba arimo kugama mu nzu aho kujya munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba. Hari kandi kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka