Muremure : Hashize amezi 6 ikiraro cyacitse cyarahagaritse ubuhahirane

Abaturage batuye mu ga centre ka Muremure mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, baratangaza ko guhera muri Mata uyu mwaka bari mu bwigunge kubera ikiraro cy’umuhanda Runyombyi-Muremure uva muri centre ya Muyunzwe ugana muri centre ya Muremure cyacitse.

Icika ry’iki kiraro ryanatumye babura uko bageza imyaka ku masoko bari basanzwe bagemuramo imyaka, abaturiye icyo kiraro bakavuga ko n’abamotari bagerageza kuhanyura iyo batahazi bahakorera impanuka.

Aba baturage bavuga ko umuhanda ubu bakoresha ubagora cyane kandi ukaba muremure ukaba ukubye inshuro 3 kuruta uwo bakoreshaga mbere, uretse abakoreshaga uyu muhanda mu bucuruzi, n’abitabaza ingobyi y’ababarwayi bavuga ko kuwukoresha bitoroshye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango butangaza ko iki kiraro kigiye gusanwa mu gihe kitarenze amezi 3, Mbabazi Francois Xavier umuyobizi w’aka karere akemeza avuga ko hazanitabazwa uruhare rw’abaturage binyuze muri gahunda ya VUP.

Abaturage bakoreshaga uyu muhanda bavuga ko uretse iri teme ryacitse, n’uyu muhanda ukwiriye gusanywa kugira ngo abatuye muri centre ya Muremure barusheho guhahirana n’utundi guce tugize akarere ka Ruhango.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

MBANJE KUBASUHUZA MURAHO IGITECYEREZO CYANGE NUKO MWAKOMEREZAHO Thanks,

EMMY yanditse ku itariki ya: 7-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka