Murekezi wari Minisitiri w’Intebe yagizwe Umuvunyi mukuru

Murekezi Anastase wari umaze imyaka itatu ku mwanya wa Minisitiri w’intebe muri Guverinoma y’u Rwanda, yahawe umwanya w’Umuvunyi Mukuru.

Kuri uyu mwanya asimbuye Cyanzayire Aloysie wari umaze imyaka itanu ari Umuvunyi mukuru, kuko yashyizweho n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 27 Kamena 2012.

Nk’uko bigaragara kandi mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri mushya w’Intebe Dr Ngirente Edouard mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Depite Bamporiki Edouard yagizwe umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Igihugu (NIC).

Kuri uyu mwanya Depite Bamporiki asimbuye Rucagu Boniface watangiranye n’Itorero ry’Igihugu mu mwaka wa 2013.

Nyuma y’imyaka ine yari amaze akuriye akanama ko kuzahura Itorero mu Banyarwanda. Ubu yabaye umwe mu bagize inama ngishwanama y’inararibonye.

Ikindi cyagaragaye n’ihindurwa ry’abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Uburasirazuba, aho Musabyimana Jean Claude wayoboraga Amajyaruguru yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba, agasimburwa na Depite Gatabazi Jean Marie Vianney.

Kazayire Judith wayoboraga Uburasirazuba yasimbuwe na Mufulukye Fred, wari usanzwe ari umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ikindi gishya kandi cyagaragaye ni uko Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga yagabanijwemo Minisiteri ebyiri zirimo iy’urubyiruko ukwayo ihabwa Mbabazi Rose Mary n’iy’ikoranabuhanga n’itumanaho yagumanye Minisitiri Nsengimana Philbert.

Ikindi cyagaragaye nk’igishya, ni uko Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byakuwe muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, bigashyirwa muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

cyanzayire se nawe bamweretse umuryango usohoka cg harahandi bamushyize? kigalitoday mutubwire nayo mukuru rwose

alias yanditse ku itariki ya: 31-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka