Murambi: Abatishoboye babonye ababyeyi bo kubaherekeza mu rugendo rwo kwigira
Abaturage 72 batishoboye bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, kuri uyu wa 26/11/2014, binyuze mu giterane “Murambi Shima Imana”, bahawe abishingizi muri gahunda ya “parrainage” igamije gufasha abaturage batishoboye kuva mu bukene bwaba ubwo mu mutwe cyangwa mu mitungo.
Iyi gahunda yatangiye mu mwaka wa 2013 mu Murenge wa Murambi aho abaturage bagera kuri 30 batishoboye bamaze umwaka wose bafite ababyeyi bafata nk’ababyeyi ba batisimu babitaho, bakabafasha kandi bakanabagira inama mu rugendo rwo kwiyubaka barekeza ku kwigira.
Nyirandayisaba Rebecca, umukobwa wo mu kigero cy’imyaka nka 23 w’impfubyi uniga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye avuga ko iyi gahunda ya parrainage yamukuye mu bwigunge kandi ikanamwubaka mu mibereho.
Agira ati “Nabaga mu bwigunge nzi ko nta muntu undeba ariko namwe ubwanyu murareba uko meze, uko nkeye. Aransura akanangira inama! Ni ukuvuga ngo ubu nabaye umuturage mwiza ufite icyerekezo”.
Avuga ko umubyeyi we yamuhaye inka ubu akaba ashobora kunywa amata, icyayi ndetse ngo akaba anamufasha no mu myigire ye. Uyu mwana w’umukobwa wasogongeye ku byiza by’iyi gahunda ya “parrainage” agira inama bagenzi be bahawe ababyeyi muri iyi gahunda kubumvira kandi bakumva ko hari icyo babarusha baje kubafashamo.
Akomeza ababibutsa ko kuba babaye ababyeyi babo atari uko bafite ibya Mirenge kuko ngo igikomeye atari uko hari ibintu bazajya babaha ahubwo ari inama zishobora kubafasha kwibyazamo ubushobozi bo ubwabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Niyihaba Thomas avuga ko bafashe icyemezo cyo gutangiza iyi gahunda nyuma yo kubona ko muri uwo murenge hari abaturage benshi batishoboye, bakaba barasanze uburyo bwiza bwo kubafasha kuzamuka ari ukureba ababasumbije ubushobozi bakababashinga kugira ngo bajye babakurikirana mu mibereho yabo, babafashe mu byo bakenera ndetse babagire inama mu byo babona bashoboye ariko batakoraga.
Agira ati “Tubasaba kubakurikirana noneho bagira icyo babona gikenewe kirenze ubushobozi bwabo nk’ababyeyi bakatwiyambaza nk’ubuyobozi”.
Niyihaba avuga ko iyi gahunda yabahaye umusaruro ugaragara kuko abo yahereyeho bigaragara ko hari aho bavuye n’aho bamaze kugera, ari na yo mpamvu bifuje kuyikomeza kandi noneho bagafata umubare munini.
Avuga ko mu bari muri iyi gahunda umwaka ushize habonetsemo batandatu bahawe inka, 15 bagahabwa amatungo magufi naho abandi bagahabwa ubufasha butandukanye bitewe n’ibyo bakeneye.
Abajijwe icyo bakora iyo hari ubaye umubyeyi gito ntiyite ku mwana we, uyu munyamabanga nshingwabikorwa yavuze ko muri 30 bahereyeho umwaka ushize bose bitwaye neza bakabitaho ariko ko aho byagaragara bamumwambura bakamuha undi.
Agira ati “Iyi gahunda si agahato, umuntu ahabwa uwabera umubyeyi ku bushake bwe. Ni yo mpamvu numva ntawateshuka kuri izo nshingano.”

Umurenge wa Murambi ni umwe mu mirengey’Akarere ka Karongi igaragara nk’aho ikennye cyane kurusha iyindi. Cyakora ariko na none n’umwe mu mirenge yigaragaza cyane mu dushya mu mihigo dore ko uretse iyi gahunda ya parrainage, umwaka ushize warangiye bivugwa ko buri muturage mu bo cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe afite itungo.
Mukama Libert, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi mu Karere ka Karongi, avuga ko uyu Murenge wa Murambi ubikesha ubufatanye haba hagati y’abo n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi ndetse n’abafatanyabikorwa bawukoreramo.
Muri gahunda yo guha abaturage batishoboye ababyeyi bo kubafasha no kubaherekeza mu rugendo rwo kwigira, buri mufatanyabikorwa wo muri uwo murenge yahawe umuturage agomba gukurikirana.
Abenshi muri abo baturage bahaweho inshingano amadini n’ibigo by’amashuri kugira ngo babakurikirane umunsi ku wundi ku buryo hagira impinduka igaragara mu mibereho yabo ya buri munsi no ku hazaza habo. Ibi byakozwe buri mufatanyabikorwa yitomborera umuturage azitaho.
Ubuyobozi bw’umurenge na bwo ngo bufite inshingano zo gukurikirana bukareba ko aba babyeyi koko bubahiriza inshingano zabo ndetse bukanareba niba koko n’abo baturage bubahiriza inama bagirwa n’ababyeyi babo.
Muri icyo giterane amafaranga y’amaturo yavuyemo agera ku bihumbi mirongo itatu ngo azifashishwa mu kurihira abaturage icumi umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
thomas komereza aho intore ntiganya yishakira ibisubizo
murambibasanwe ari intore
iyi gahunda ni nziza ahubwo nkeka ko itakabaye muri akrongi gusa hubwo yakagiye nahandi uko ibyo wabwirwa n’umuturanyi wawe ubyumva cyane kuruta ibyo wabwirwa n’umuyobozi uvuye kure dore ko akenshi tujya dutekereza ko banaturenzeho