Murama: Inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro ku buryo budasobanutse

Inzu y’umugabo witwa Kazeneza Elias wo mu murenge wa Murama mu karere ka Kayonza, ku mugoroba wa tariki 26/12/2011, yafashwe n’inkongi y’umuriro ibikoresho byose byo munzu bihiramo. Kugeza ubu nta muntu uzi icyateye iyo nkongi kandi nta muntu yahitanye.

Mukabarere Denyse, umugore wa Kazeneza, yavuze ko bigoye kumenya icyaba cyateye iyo nkongi dore ko nta mashanyarazi abamo kandi inzu yafashwe n’inkongi babacanye ku buryo bavuga ko ariho umuriro wayitwitse waba waturutse.

Mukabarere avuga bari bicaye mu gikari inzu igafatwa n’umuriro ihereye ku gice cyo ku irembo. Yagize ati “Ntitwari no kumenya ko inzu yafashwe n’umuriro, twabibwiwe n’umukobwa waje yirukanka adusanga aho twari turi mu gikari …twabanje no kumuhindura umusazi tumubwira ko yarebye na bi, gusa nyine twahise tujya kureba koko dusanga inzu iri gushya.”

Mukabarere avuga ko iyi nzu batajya bayicanamo ku buryo nabo batumva uburyo yaba yafashwe n’inkongi. Akomeza agira ati “Inzu ntituyicanamo, ntamashanyarazi abamo ngo tuvuge ko ari yo yateye inkongi, ndetse yari inafunze hose ku buryo tutanavuga ko ari umuntu winjiyemo akayitwika…mbese natwe byatuyobeye.”

Umuriro wafashe iyi nzu wari mwinshi ku buryo abaturage bagerageje kuwuzimya bikaba iby’ubusa kugeza ubwo ibikoresho byose byo mu nzu bikongokeyemo.

Uretse ibikoresho byo munzu, banayicururizagamo butiki [boutique] ku buryo ibicuruzwa byo muri butiki n’amafaranga yose bacuruje byahiriyemo.

Mukabarere avuga ko ibyo bicuruzwa n’amafaranga byahiriye mu nzu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni n’igice.

Iyi nzu yahiye mu masaha y’umugoroba ku buryo byabaye ngombwa ko uyu muryango w’abantu batanu ujya gucumbika mu baturanyi.

Cyprien Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka