Muraje mubone impinduka - abari kwagura ibitaro by’Umwami Fayisali

Gusiza birarangiye, Shelter Group Africa iti "muraje murebe ngo hano ibintu birahinduka
Gusiza birarangiye, Shelter Group Africa iti "muraje murebe ngo hano ibintu birahinduka

Ubu rero tuvuye mu gusiza, muze murebe ukuntu tuva mu bwiza tujya mu bundi,...ayo ni amagambo yavuzwe n’abayobozi ba Shelter Group, ikigo gifite isoko ryo kwagura ibitaro by’Umwami Fayisali mu mutima wa Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda.

Muri aya makuru yatangajwe ku rubuga rwabo rwa twitter, Shelter Group Africa yagize iti "turi kubaka ejo hazaza itafari ku rindi."

Kwagura ibitaro by’Umwami Faisal, bizakuba inshuro eshatu umubare w’ibitanda bisanganywe, bive ku bitanda 157, bibe 557.

Imirimo yo kwagura ibitaro bya Fayisali, yatangiye ku wa 22 Nyakanga 2024.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari umaze gutorerwa indi manda y’imyaka itanu, ni we watangije iyi mirimo, avuga ko ubundi imirimo yo gutangiza inyubako yari yarayiretse.

Yagize ati"nari nararetse gutangiza imishinga yo kubaka, nkitabira gusa gutaha ibyuzuye, ariko kubera agaciro n’ikizere mpa abantumiye, byatumye nica amategeko nishyiriyeho ubwanjye."

Impamvu Kagame yavuze ibi, ni uko ibi bitaro bitegerejweho gufasha u Rwanda, akarere na Afurika muri rusange kugabanya amafaranga y’umurengera abarwayi n’imiryango yabo yatangaga kugira ngo bajye kwivuza hanze.

Gusiza birarangiye, Shelter Group Africa iti "muraje murebe ngo hano ibintu birahinduka
Gusiza birarangiye, Shelter Group Africa iti "muraje murebe ngo hano ibintu birahinduka

Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu Afurika yakohereza abanyeshuri hanze kwiga, kandi yarangiza ikohereza n’abarwayi hanze gukomeza kwivuriza muri ayo mahanga abana bayo bahashye ubwenge.

Ni yo mpamvu Ibitaro by’Umwami Fayisali bitazaba bishinzwe ubuvuzi gusa, ahubwo bizabamo na kaminuza y’ubuvuzi.

Muri serivise z’inzobere zizazana n’iyagurwa ry’ibi bitaro, harimo iz’indwara z’umutima, iza kanseri, izo kubaga batangije ahantu hanini, iz’ubwonko, iz’inyunganirangingo n’insimburangingo, izo kwibagisha kugamije kongera ubwiza cyangwa gukosora amwe mu makosa ku mubiri n’ibindi.

Biteganyijwe ko imirimo yo kwagura ibi bitaro izamara imyaka ibiri.

Kigali Green Complex
Kigali Green Complex

Shelter Group, ikigo gikomeye mu by’imishinga yo kubaka, ifite icyicaro gikuru muri Qatar, ikagira n’amashami muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, mu Butariyani, Arabiya Sawudite ndetse n’u Bufaransa.

Icyicaro cyayo cya Afurika kiri mu Rwanda.

Ni ikigo kizwiho kugira imishinga y’ubwubatsi ihambaye, ubu kikaba ari na cyo kiri kubaka umuturirwa wa mbere mu Rwanda wa Kigali Green Complex(KGC Tower Rwanda) mu marembo y’umurwa mukuru w’u Rwanda.

KGC Tower, inyubako izaba yubatse ku buryo bubungabunga ibidukikije izaba ifite amagorofa 34.

Izaza isimbura Kigali City Tower ku burebure. Iyi yo ifite amagorofa makumyabiri.

Hotel yahoze ku mazina arimo Novotel, Umubano n'ayandi...izuzura yitwa Novinpick
Hotel yahoze ku mazina arimo Novotel, Umubano n’ayandi...izuzura yitwa Novinpick

Izindi nzu zikomeye za Shelter Group ziri kubakwa mu Rwanda harimo umudugudu uzubakwa hepfo ya Vision City i Gaculiro, ndetse no kuvugurura Hotel Umubano, izitwa Movinpick Hotel, ikazayishyira ku rwego rw’inyenyeri eshanu.

Iri kandi no mu bari kubaka umushinga ukomeye muri Kigali, w’umujyi w’ikoranabuhanga, Kigali Innovation City(KIC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka