Munyenyezi wari utegerejwe i Kigali amaze gushyikirizwa RIB

Leta zunze ubumwe za Amerika zohereje Béatrice Munyenyezi mu Rwanda, akaba ageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021 n’Indege ya KLM. Akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Munyenyezi ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare mu Majyepfo y’u Rwanda.

Mu rukiko, byatangajwe ko mu kwezi kwa karindwi 1994 yahungiye muri Kenya, aho yabyariye abana b’impanga, nyuma akinjira muri Amerika nk’impunzi akabaho ahabwa ubufasha bw’abababaye.

Munyenyezi yize kaminuza, nyuma akora mu biro bya Leta, ariko nyuma aza gushinjwa ko yagize uruhare muri Jenoside i Butare aho ngo kuri za bariyeri yagaragazaga abagomba kwicwa.

Muri Amerika yahamwe n’icyaha cyo kubeshya urwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhare yaba yaragize muri Jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika, akaba yari aherutse kurangiza igihano cyo gufungwa imyaka 10 yakatiwe kubera icyo cyaha.

Umugabo wa Munyenyezi witwa Arsene Shalom Ntahobari na nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko, bahamwe n’ibyaha bya Jenoside bakatirwa gufungwa n’urukiko rwa Arusha.

Habayeho kumuhererekanya ku mpande zombi
Habayeho kumuhererekanya ku mpande zombi

Muri iyi Video, umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, arasobanura ibyaha Munyenyezi akekwaho n’ibimenyetso byabyo.

Amafoto: Plaisir Muzogeye
Video: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka