Mumenye ko muri abanyarwanda, murasabwa kubaka u Rwanda ruzima-Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu biganiro n’urubyiruko rw’abanyarwanda ruba hirya no hino ku isi, i Dallas muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa 23 Gicurasi 2015, yabibukije ko aho baba bari hoseku isi bagomba kumenya ko ari Abanyarwanda kandi bagaharanira icyateza imbere “igihugu bahaweho umurage”.
Mu kiganiro yatanze cyitwa ‘Owning the future’ tugenekereje mu Kinyarwanda ‘Gufata ahazaza mu biganza byawe’, Umukuru w’Igihugu yabanje gusobanurira urubyiruko ruba mu mahanga ko aho u Rwanda ruvuye ngo ari ho habi kurusha aho rugeze n’aho rugana, ariko ngo haracyari urusobe rw’ibibazo bigomba gukemurwa na bo.

Yagize ati "Aho waba waravukiye hose cyangwa aho waba utuye hose ku isi, wibuke ko uri Umunyarwanda ufite igihugu cyawe nk’umurage. Mugomba kuba Abanyarwanda beza, kandi mugaharanira kugira igihugu cyanyu cyiza”.
Yabasobanuriye ko u Rwanda ari igihugu gifite umutungo kamere muke, ariko kikagira imigambi minini, isaba urwo rubyiruko ahanini rwagiye kwiga, kuzana ubunararibonye n’ubuhanga mu gihugu cyabo.
Ati “Ubumenyi mubona ubwabwo ntibuhagije, ahubwo icyo mubukoresha ni cyo kigomba guhabwa agaciro; ntabwo ari ukwicara ngo ujye uhora uvuga ngo ndifuza ibi.”

Yavuze ko kur’ubu u Rwanda rushishikajwe no kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, imiyoboro y’ikoranabuhanga ya ‘fibre optique’, uburezi bugera kuri bose, amategeko yo korohereza abashoramari; aho ngo umuntu ashobora gushora imari mu Rwanda ahatuye cyangwa atanahari.
Umukuru w’Igihugu yasabye kandi urubyiruko ruba mu mahanga kwamagana za raporo zitavuga neza u Rwanda, ahubwo ngo bagomba kwibanda ku byahesha agaciro abanyarwanda, bikabarinda guhora bateze amabako inkunga z’amahanga.
Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rw’abanyarwanda ari imbaraga zikomeye cyane, ashingiye ku kuba ari umubare munini ngo urenga 70%, kandi ngo barimo benshi bafite ubumenyi buhagije bwo kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|