Mulindwa Prosper yamurikiwe akazi kamutegereje, asobanura impamvu yiyamamarije i Rubavu

Deogratias Nzabonimpa wari Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu yamurikiye umuyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu bimwe mu bimutegereje mu nshingano ze. Birimo ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ikirere bigomba kwitabwaho, ibibazo by’abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza, hamwe n’abaturage bakeneye gufashwa n’Akarere.

Deogratias Nzabonimpa wayoboraga Rubavu mu buryo bw'agateganyo yamurikiye Mulindwa akazi kamutegereje
Deogratias Nzabonimpa wayoboraga Rubavu mu buryo bw’agateganyo yamurikiye Mulindwa akazi kamutegereje

Icyakora yamubwiye ko ibyo bibazo bidakwiye kumukanga kuko azafatanya n’abandi bakozi b’Akarere ka Rubavu mu kubishakira ibisubizo, no kubaka Rubavu nziza.

Mulindwa avuga ko nta gishya azanye mu kuyobora Akarere ka Rubavu, ahubwo ngo aje gufatanya na bo kandi akazakorana na buri rwego mu byafasha Akarere gutera imbere ndetse abaturage bakagira imibereho myiza. Icyakora avuga ko ibizagerwaho byose bizakorwa mu bufatanye.

Mulindwa uvuga ko yiyizera mu gukurikirana ibikorwa, akavuga ko yakurikiranye amakuru y’Akarere ka Rubavu mu bibazo kahuye na byo mu bihe by’ibiza, mu gihe we yarimo ahangana n’ingaruka zatewe n’ibiza mu Karere ka Rutsiro.

Akarere ka Rubavu gafite amahirwe menshi mu iterambere ariko kari mu turere twagiye duhindura abayobozi benshi, aho kuva muri 2006 kamaze kuyoborwa n’abayobozi umunani muri manda eshatu.

Benshi bagiye bavaho begujwe, mu gihe abandi bagiye basezera babyita impamvu zabo bwite, ariko nyuma hakagaragazwa zimwe mu mbogamizi bahuye na zo.

Mulindwa Prosper, Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu, yabaye Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rulindo, ahava ajya gukora muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Mulindwa Prosper ni we muyobozi mushya w'Akarere ka Rubavu
Mulindwa Prosper ni we muyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu

Yayoboraga Akarere ka Rutsiro yari yararagijwe ndetse ahiyandikisha nk’umukandida mu nama njyanama, icyakora bitunguranye abantu bamubonye yiyamamariza kuba umujyanama mu nama njyanama y’Akarere ka Rubavu, hibazwa impamvu atiyamamarije aho asanzwe ayobora.

Asubiza Kigali Today, Mulindwa yatangaje ko yagiye mu Karere ka Rutsiro kuhayobora by’Agateganyo kandi igihe ahamaze ngo yashyize ibintu ku murongo.

Agira ati "Ntabwo natereranye Rutsiro, ahubwo nabonye ibyo nakoragayo hari abandi biyemeje kubikomeza, nifuza kuza gukorera mu Karere ka Rubavu nk’Akarere gafite umujyi wunganira umujyi wa Kigali."

Mulindwa avuga ko azihutisha serivisi kandi ibibazo by’abaturage bigakemurwa mu gihe, akaba yizeza abafite impano kuzigaragaza kandi Akarere kakabigiramo uruhare mu kwimakaza Rubavu nziza.

Avuga ku mwihariko wa Rubavu, Mulindwa yavuze ko yifuza kongera isuku, kumenyekanisha ibyiza bya Rubavu, abasura Akarere bakiyongera.

Mulindwa yahawe icumu n'ingabo byo kurinda Akarere
Mulindwa yahawe icumu n’ingabo byo kurinda Akarere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka