Mukore: Rwiyemezamirimo yambuye abaturage barenga 100

Abakozi bakoreye rwiyemezamirimo witwa Ntarindwa Steven wahawe isoko ryo gutunganya inyubako n’ubusitani ahitwa ku “Mukore wa Rwabugiri” mu murenge wa Kageyo ho mu karere ka Ngororero bavuga ko yabambuye amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri n’igice.

Aba bakozi bose hamwe barenga 100 nkuko umukoresha wabo Innocent Ngurinzira abivuga, ngo bamaze amezi agera kuri atatu badahembwa ndetse hakaba n’abafitiwe ibirarane byo kuva muri Mutarama uyu mwaka kuva imirimo yo kubaka yatangira.

Nzabanita Jean Damascene umwe mu bubaka inzu ya Kinyarwanda aho ku mukore akaba yaraturutse mu karere ka Kayonza avuga ko afitiwe ibirarane by’amafaranga agera ku bihumbi 180 ubu akaba atabona uko abaho kuko agomba gufunguza abaturage batuye aho.

Nzabanita Jean Damascene waturutse mu karere ka Kayonza ategereje guhembwa ngo atahe.
Nzabanita Jean Damascene waturutse mu karere ka Kayonza ategereje guhembwa ngo atahe.

Aba bakozi bavuga ko uyu rwiyemezamirimo ababeshya buri gihe ngo aje kubahemba maze ntaze, dore ko nubwo twageraga aho bakorera kuwa 10 Kamena uyu mwaka twahahuriye nabo baje guhembwa harimo n’abaturutse kure kuko abenshi bamaze guhagarika akazi, nyamara uyu rwiyemezamirimo ntahagere.

Kuri ubu, aba bakozi babyukira aho “ku mukore wa rwabugiri” aho bahagaritse abakozi bakoraga ubusitani ndetse n’indi mirimo yose kugeza igihe bazahemberwa. Iki kibazo cyashyamiranyije aba bakozi n’ababakoresha bahagarariye rwiyemezamirimo kugeza ubwo banakubise abo bayobozi babo nabo badutangarije ko badahembwa.

Twavuganye na Ntarindwa Steven abanza kutubwira ko abakozi be abahemba neza, ariko nyuma avuga ko akarere ka Ngororero kataramuha amafaranga akaba ariyo mpamvu atarahemba abakozi be.

Bamwe mu bambuwe birirwa ku nyubako (bahagaritse imirimo).
Bamwe mu bambuwe birirwa ku nyubako (bahagaritse imirimo).

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, we yadutangarije ko uyu rwiyemezamirimo yahawe amafaranga angana na miliyoni 51 zose hamwe akarere kagombaga kuba karamuhaye ku mirimo imaze gukorwa, ariko ubu akaba arimo kwishyuza igice cya nyuma kandi atararangiza imirimo.

Uretse abakozi, hari n’abacuruzi ndetse n’abaturage uyu rwiyemezamirimo abereyemo amafaranga y’ibikoresho byabo yagiye afata birimo amasima n’amabuye.

Kuri gahunda y’akarere, izi nyubako zagombaga kuba zuzuye ndetse zamuritswe kuwa 17 Kamena 2014 ariko abakozi bahagaritse imirimo yose.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 1 )

eee, uwo rwiyemezamirimo yishyure rubanda babone uko babaho, niba ngombwa aguze ariko rubanda rwose babone ikibatunga niba bari baretse utundi turimo ngo barebeko babone muri ako kazi kandi udufaranga tubunganira, ntatume biheba rwose

karangwa yanditse ku itariki ya: 11-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka