Mukindo: Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, bazahabwa amashanyarazi

Kuba abatuye Mukindo ari bo bonyine batarabona amashanyarazi muri Gisagara, babibonamo imbogamizi, ariko akarere kavuga ko bazayabashyikiriza muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Mu gihe Umurenge wa Mukindo ari wo wonyine ku mirenge 13 y’Akarere ka Gisagara utarageramo amashanyarazi, abahatuye bavuga ko badindiye mu bikorwa by’iterambere ugereranyije n’uko abo mu yindi mirenge bamaze kuwushyikira batangiye kwihangira imirimo.

Abanyamukindo bakeneye amashanyarazi kugira ngo bave mu bwigunge.
Abanyamukindo bakeneye amashanyarazi kugira ngo bave mu bwigunge.

Rukundo Jean Pierre, umucuruzi muri uyu murenge, avuga ko haramutse habonetse umuriro w’amashanyarazi, barushaho kunoza servisi baha abakiriya ndetse bakaba banahanga indi mirimo mishya.

Rukundo ati “Nk’ubu igihe cy’izuba usanga abantu bakeneye kunywa ibikonje, ariko ntitwabona uko tubikonjesha, ahandi urubyiruko ruhanga imirimo; natwe tuwubonye, imirimo yavuka.”

Si abacuruzi gusa bavuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi muri aka gace bibangamye.

Usanase Mutanguha Fidele, umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mukindo, avuga ko kutagira umuriro bitaborohera kuko mu kazi kabo bawukenera igihe cyose, cyane nko mu nzu y’ababyeyi hagomba guhora umuriro, inkingo zikenera kubikwa muri firigo n’izindi serivise zitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Karekezi Leandre, avuga ko kuba uyu murenge utagira amashanyarazi ari ikibazo koko ariko akizeza ko bidatinze, amashanyarazi azagera muri uwo murenge.

Karekezi avuga ko hari umushinga munini utaratangira uzakura umuriro mu Murenge wa Mamba ugaca mu yindi mirenge ibiri ukagera Mukindo, ukazatuma mu bice byinshi by’uyu murenge hagera umuriro.

Mu gihe uyu mushinga wa mbere ushobora gufata igihe, avuga ko bazakora ibishoboka byose mu wundi mushinga w’akarere, nibura uyu mwaka w’ingengo y’imari ukazarangira amashanyarazi agejejwe mu bice bimwe na bimwe by’Umurenge wa Mukindo.

Karekezi ati “Dufite imishinga ibiri, umwe ni munini dufite n’abaterankunga. Dutegereje ko batangira ibikorwa ariko uyu kuko ushobora gufata igihe, twiyemeje ko nk’akarere tuzakora ibishoboka muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, tukawugeza hamwe na hamwe muri uyu murenge.”

Mu Rwanda, abaturage 24%, ni bo bonyine bafite umuriro w’amashanyarazi. Ibi bingana n’ingo ibihumbi 520 zifite uyu muriro ku ngo miliyoni ebyiri n’ibihumbi 400.

Ibitekerezo   ( 2 )

UREBYE UKUNTU UMURENG E WA MUKINDO UFITE IMBARAGA NAVUGA KO IKIBAZO CYABAYE ICYUBUYOBOZI BWAHAYOBOYE BWITAGA KUNYUNGU ZABO KURUSHA IZABATURAGE BAYOBOYE ARIKO BIKUBITE AGASHYI.IKINDI MBAZA GIRINKA NDETSE NA VIYUPI MURABITEKEREZAHO IKI ? KO BYONGE GUTERA IMPAGARARA MUKAGARI KA NYABISAGARA MUMUDUGUDU WA RUSUSA NO MUKAGARI KA GITEGA MUMUDUGUDU WA NYAMABUYE HAKUNZE NO KUBONEKA INZO ZINKORAO ( MUDUSUBIZE MURAKOZE NDI FOTIFOTI MURI UGANDA

ARIYASI yanditse ku itariki ya: 23-08-2017  →  Musubize

Yewe , umuriro kugezwa muri Mukindo ni inzozi zananiranye gushyirwa mu bikorwa.

ubanza ahari Mukindo yaracumuye ikaba iri mu bihano.

Ubu bahora batubeshya amashanyarazi, Ese babona tutazi akamaro kayo?

Aha!! Mukindo we! Ni ah’Imana.

Alias yanditse ku itariki ya: 4-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka