Mukarange: Barasaba ko Padiri wishwe yanze kwitandukanya na bo yashyirwa mu ntwari
Padiri Bosco Munyaneza wari padiri mukuru wa Paruwasi ya Mukarange mu karere ka Kayonza mu gihe cya Jenoside ni umwe mu bapadiri bagize ubutwari bwo gushaka kurokora Abatutsi bari bamuhungiyeho, kugeza ubwo ahitamo gupfana na bo aho kugira ngo yitandukanye na bo.
Uyu mupadiri ngo ntiyari mu bahigwaga muri Jenoside ariko ngo yakiriye abantu bose bari bamuhungiyeho nk’intama ze nk’uko yakundaga kubivuga. Mu minsi nk’itatu cyangwa ine yamaranye n’Abatutsi bari bamuhungiyeho, Padiri Munyaneza ngo yagerageje kubahumuriza, kubarema umutima no kubasengera nk’uko bivugwa na Niyoyita Jean Bosco uzwi ku izina rya Manyenzi warokokeye i Mukarange.
Padiri Kayisabe Vedaste warokokeye i Mukarange by’umwihariko akaba ari n’umwe mu babanye bya hafi na Padiri Munyaneza avuga ko padiri Munyaneza yaranzwe n’urukundo no kwitangira abantu ku buryo bukomeye. Avuga ko tariki 10/04/1994 padiri Munyaneza yiriwe atanga isakaramentu rya batisimu ku bari bamuhungiyeho nibura kugira ngo nihagira n’ababura ubuzima babe bahawe iryo sakaramentu.
Kayisabe agira ati “Kubera ubwinshi bw’abantu padiri Munyaneza yagombaga kubatiza byagezeho arananirwa akajya afata amazi y’umugisha akohereza muri icyo kivunge cy’abantu avuga ngo abantu bose batabatije ndababatije mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu”.

Padiri Kayisabe anavuga ko padiri Munyaneza asa n’uwari waramaze kwitegura ibizamubaho, kuko mbere gato ya Jenoside kubera urugomo yabonaga rwakorerwaga Abatutsi yahise atangira kuvuga ko umuntu rutazagiraho ingaruka ari umuntu w’imbwa kuko nta muntu w’umugabo wari kurwihanganira.
Kayisabe anavuga ko padiri Munyaneza ngo yabaye urugero rwiza rw’umuntu wihaye Imana nyabyo kuko yemeye guhara ubuzima bwe aho gutererana abamuhungiyeho.
Ubwo Interahamwe zagabaga igitero kuri Paruwasi ya Mukarange kigamije kwica Abatutsi bari bahahungiye, burugumesitiri Senkware wayoboraga komini Kayonza muri icyo gihe ngo yasabye Padiri Munyaneza kwitandukanya n’abari bamuhungiyeho, ariko uwo mupadiri arabyanga.
Icyo gihe ngo yabwiye burugumesitiri ko adashobora gutererana intama zamuhungiyeho, niba babakiza bamukizanye na bo, niba kandi babica bamwicane na bo. Ibyo ngo byatumye yicwa mbere y’abari bamuhungiyeho; nk’uko Niyoyita abivuga.
Ati “Ndabyibuka bamurashe amasasu agera nko kuri atatu cyangwa ane, agwa mu gituza cy’umukobwa witwaga Mukanyonga na we ndetse isasu riza kumufata. Uko bari bakamwiyegamije yakomeje kuva amaraso menshi ntabwo yapfiriyeho. Ariko uko yatakaga yatakaga asabira n’abandi bari aho ngaho, ntabwo yatakaga abahunga, ahubwo wabonaga ko ashaka kubagwamo nyine ntakundi”.
Mu gihe cya Jenoside padiri Munyaneza yabanaga na Padiri Gatare Yozefu wanahigwaga muri Jenoside, uyu na we akaba ngo yaragaragaje ubutwari bukomeye kuko yabanye n’abari bahungiye kuri paruwasi ya Mukarange kugeza ku munota wanyuma w’ubuzima bwe.
Munyaneza akimara kwicwa abari bamuhungiyeho nta kirengera bari bagifite
N’ubwo Padiri Munyaneza nta mbaraga zidasanzwe yari afite zari guhangana n’iz’ubutegetsi bwashakaga kwica abari bamuhungiyeho, byonyine ngo imbaraga za roho yakoreshaga mu kurema agatima abari bamuhungiyeho ngo zari zibafatiye runini.
Nyuma yo kumwica n’abari bamuhungiyeho ngo batangiye kwicwa bamwe banacika intege ku buryo bugaragara.
“Nyuma y’aho Padiri Bosco amaze gupfira n’abandi bakomeje kwicwa, ndetse mbese baravuga bati n’imbaraga twari dufite z’umuntu wihaye Imana nibura wapfaga kuturema agatima mu buryo bw’ijambo ry’Imana na we ubwo atuvuyemo turabona nta mpuhwe abantu bafite reka natwe twemere dupfe. Ariko bagerageza gukomeza guhangana” uku niko Niyoyita abisobanura.

Abari bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange ngo bagerageje kwirwanaho 11/04/1994 ubwo Interahamwe zashakaga kubica, bagerageza kwirwanaho barwanisha intwaro gakondo bamwe bari bahunganye, abandi bakoresha amatafari yari ku ishuri rya Paruwasi ya Mukarange (IPM) yagombaga kubakishwa amashuri.
Interahamwe ngo zananiwe kubica ziyambaza imbaraga z’ubuyobozi maze kuri paruwasi ya Mukarange no ku ishuri rya IPM hoherezwa abasirikari n’abajandarume batera za gerenade Abatutsi bari bahahungiye. Icyo gihe ngo hapfiriye benshi kuko uretse ab’i Mukarange hari hanahungiye abavuye mu bice bya Gahini, Karubamba, Nyamirama, Kabarondo na Kitazigurwa.
Padiri Munyaneza ngo akwiye gushyirwa mu ntwari z’u Rwanda akajya yibukwa
Abarokokeye i Mukarange bavuga ko kuba Padiri Munyaneza yaremeye gupfana n’abari bamuhungiyeho kandi byarashobokaga ko yarokora ubuzima bwe ari ubutwari bukomeye benshi batagize mu gihe cya Jenoside.

Niyoyita agira ati “Icyo twashimira Bosco yagaragaje ukwitanga gukomeye no kwiha Imana nyako no kutitandukanya n’abantu. Tukaba mu by’ukuri nkatwe nk’abanya-Mukarange uko twifuza, twumva na we yashyirwa muri cya cyiciro cy’intwari z’u Rwanda na we akazajya azirikanwa kimwe n’abandi bose uko bagiye bitanga”.
Kimwe mu bintu abarokokeye i Mukarange batazigera bibagirwa ku bijyanye n’ubuzima babanyemo na Padiri Bosco ngo ni ukuntu yabaremaga umutima abihanganisha kandi akanabereka ko nibanapfa Imana ibakira.
Uyu mupadiri ngo uburyo yemeye guhara ubuzima bwe yanga gutererana abari bamuhungiyeho ngo bigaragaza ko yari yaramenye ijambo ry’Imana, akarizirikana kandi akanaryigisha abandi.
Kimwe n’uko yari yanze kwitandukanya n’abamuhungiyeho, Padiri Munyaneza ngo yashyinguwe hamwe n’intama ze yanze gutererana mu gihe cya Jenoside agahitamo gupfana na zo.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Padri BOSCO MUNYANEZA,
Mubyeyi,ibikorwa byakuranze,Imana ishobora byose,izakwicaze iburyo bwayo,kandi izakugororere ubutwari n’urugero watanze,wanga gutererana inama waragijwe.Nizeye ntashidikanya,ko umunsi w’izuka,tuzongera tukabonana,hamwe n’abishwe bazira uko baremwe.Roho yawe n’izabo,ziruhukire mu mahoro.
Padri BOSCO MUNYANEZA,
Mubyeyi,ibikorwa byakuranze,Imana ishobora byose,izakwicaze iburyo bwayo,kandi izakugororere ubutwari n’urugero watanze,wanga gutererana inama waragijwe.Nizeye ntashidikanya,ko umunsi w’izuka,tuzongera tukabonana,hamwe n’abishwe bazira uko baremwe.Roho yawe n’izabo,ziruhukire mu mahoro.
Padri BOSCO MUNYANEZA,
Mubyeyi,ibikorwa byakuranze,Imana ishobora byose,izakwicaze iburyo bwayo,kandi izakugororere ubutwari n’urugero watanze,wanga gutererana inama waragijwe.Nizeye ntashidikanya,ko umunsi w’izuka,tuzongera tukabonana,hamwe n’abishwe bazira uko baremwe.Roho yawe n’izabo,ziruhukire mu mahoro.
Yewe Padiri Munyaneza Bosco ashyizwe mu ntwali nibyo rwose ahubwo byaratinze! Ababishinzwe Ubwo barabyumva bakore ibyo bashinzwe ! Ndetse birakwiye no kubandi nkawe ! Padiri Bosco jye nagize amahirwe yo kumumenya muli Petit Séminaire aho yigaga imbere yanjye aliko yali intangarugero mu ba Seminali ! Yali footballeur ukomeye mu ikipe y’a Séminaire ndetse akinira équipe ya standard aza kumenyekana akinira équipe nationale !! Iyo succès nk’umusore ntacyo yigeze imuhindura ho kuli vocation ye. Bajyaga bamutwara akajya mu myitozo akagaruka ali wa wundi ! Icyo namubonyeho icyo gihe yakundaga ishapule kubulyo kenshi igihe twali dufite temps libre yibetaga bagenzi be akajya muli chapelle akavuga ishapule! Aba padiri batuyoboraga baramukundaga cyane nka recteur Padiri Jean bitaga Cyotsi, Padiri Didace ndetse na Père Seigneur umu jésuite watwigishaga! Muli macye Padiri Bosco si intwali gusa ahubwo ali jye ubikora namushyirz mu batagatifu ! Slnshidikanya ko Rurema yamwakiliye!!
Imana ikomeze imuhe iruhuko ridashira
Imana ikomeze imwakire mubayo
Padiri Bosco kandi ajye yibuka mu bakinnyi ba football kuko yanakinnye mu ikipe ya Standard y’ i Rwinkwavu n’ikipe y’igihugu amavubi.Imana imuhe kuruhuka neza mu bayo.
Uwo mupadiri ndamuzi kandi yari umuntu w’umugabo.Imana imwakire mu bayo kimwe nabandi bazize jenocide.
Reka tunagaye abatereranye abo bari bashinzwe kuyobora.