Mukarange: Abamotari barinubira kutagira “parikingi” kandi bayitangira imisoro

Abakora umwuga wo gutwara abantu ku mapikipiki (Abamotari) bakorera mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza barasaba ubuyobozi kubagenera ahantu haboneye bajya bahagarara mu gihe bategereje abagenzi (parikingi).

Aba bamotari bavuga ko bishyura imisoro ya parikingi kandi nta hantu hazwi beretswe bajya bahagarara, ndetse n’aho bashyize ibyapa bya parikingi bikaba bitoroshye kuhahagarara, nk’uko Nsengiyumva David, uhagarariye abamotari mu Murenge wa Mukarange abivuga.

Ati “Mu Murenge wa Mukarange bashyizeho amahoro ya parikingi kandi nta hantu tuzigira mu buryo buzwi ku buryo wamenya ngo ahantu runaka ni parikingi yawe. N’aho bashyize ibyapa ni ahantu utabona uko uparika, ntabwo hari ibiraro, ntiwabona aho usohokera cyangwa aho winjirira”.

Abamotari bakorera mu Murenge wa Mukarange bavuga ko aho bahagarara bategereje abagenzi hataboneye.
Abamotari bakorera mu Murenge wa Mukarange bavuga ko aho bahagarara bategereje abagenzi hataboneye.

Abamotari bakorera muri uwo murenge w’Umujyi wa Kayonza bavuga ko icyo kibazo bakigejeje ku nzego z’ubuyobozi ariko ngo n’ubwo hashize igihe bakigaragaza nta gisubizo barahabwa.

Umuyobozi wabo avuga ko bibaye byiza bahabwa ikibanza mu kigo abagenzi bategeramo imodoka (Garre) cya Kayonza, kuko ngo bigeze kwemererwa kujya bayihagararamo ariko nyuma bakaza kuhirukanwa.

Kuba abo bamotari batagira ahantu bahagarara bategereje abagenzi hameze neza ngo bibangamira akazi ka bo, bakavuga ko rimwe na rimwe bishobora no guteza impanuka kuko hari ubwo usanga bamwe babyigana n’imodoka n’abantu batambuka mu muhanda kandi byitwa ko bari muri parikingi.

Abamotari barasaba guhabwa ikibanza mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Kayonza.
Abamotari barasaba guhabwa ikibanza mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Kayonza.

Mu mpera z’umwaka ushize abamotari bagejeje iki kibazo ku buyobozi bw’Akarere Kayonza ubwo bari mu nama n’itsinda ry’abasenateri bo muri komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano.

Icyo gihe umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yijeje abo bamotari ko ubuyobozi bw’akarere buzaganira na polisi kugira ngo icyo kibazo gishakirwe umuti, ariko kugeza n’ubu ngo nta gisubizo barahabwa ku busabe bwa bo.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Twebweho mukarere ka kayonza mumurenge wa murama turi mukarengane tumaze imyaka ibiri twishyuye buri muturage amafaranga yifatabuguzi ryumuriro none twarahebye kandi nyamara muyindi mirenge duhanimbibi bafitumuriro twebwe rero murama sinzicyo tuzira mwadufasha mukadukorerubuvugizi.

Habimana fidele yanditse ku itariki ya: 8-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka