Mukamira: Kutagira irimbi rusange bihangayikishije abaturage

Abaturage bo mu Murenge wa Mukamira, urimo igice cy’umujyi w’Akarere ka Nyabihu bahangayikishijwe no kutagira irimbi rusange, abagize ibyago byo gupfusha bakaba bashyingura mu ngo.

Munyakazi Kamana Fidèle, umwe mu batuye Mukamira avuga ko iyo umuntu apfushije biba ikibazo kuko nta hantu hahari hagenewe gushyingurwa, ahubwo buri wese yishakira aho kumushyingura.

Gahima Kabera Gerard, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Mukamira avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko hakozwe ubuvugizi kugira ngo gikemuke.

Gahima avuga ko ikibazo cy'irimbi kizwi ndetse akarere karimo kugishakira igisubizo.
Gahima avuga ko ikibazo cy’irimbi kizwi ndetse akarere karimo kugishakira igisubizo.

Agira ati “mu Murenge wa Mukamira nta rimbi rusange tugira, ibyo bikaba byaratewe n’ikibazo cyo kubura ubutaka rusange bwa Leta, ikibazo tukaba twarakigejeje ku karere mu gihe cya vuba batubwiye ko bari gushakisha uburyo bagikemura”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Sahunkuye Alexandre avuga ko irimbi ari igikorwa remezo kandi cyateganijwe mu gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Mukamira, ndetse hamaze no kuboneka aho rizashyirwa.

Agira ati “irimbi rizashyirwa hariya inyuma y’Umurenge wa Mukamira. Urahabona kuri ka gasozi k’inyuma hatari mu makoro. Igisigaye rero bakoze inyigo barabaze n’amafaranga tugomba kuhishyura,i ubanza agera muri miliyoni 11”.

Agasozi kari inyuma y'umurenge (kariho ikigega) niko gateganyijwe gushyirwaho irimbi rusange.
Agasozi kari inyuma y’umurenge (kariho ikigega) niko gateganyijwe gushyirwaho irimbi rusange.

Yongeraho ko ibi bikorwa biteganijwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha uzatangira muri Nyakanga 2015 kandi aya mafaranga bazagura ahazashyirwa irimbi akaba ari akarere kazayatanga. Ubutaka rizashyirwaho bungana na hegitari ebyiri ni ubwa SOPYRWA akarere kagomba gutanga ingurane y’amafaranga.

Ngo irimbi ryari ryaratinze kubakwa kuko nta gishushanyo mbonera cyari gihari ariko ngo ubu cyarabonetse, ndetse ko bazashaka koperative izajya irikoreramo nk’uko ahandi bigenda rikazatangira yarabonetse.

Uko ubushobozi buzaboneka niko ubuso bw’irimbi buzajyenda bwongerwa.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ko mbona nta muhanda uhagera se ubwo bazajya bikorera isandugu kumutwe no kurako gasozi gahanamye ubwo bateganye no gukora umuhanda.

gato yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka