Mukakabera arashimira RIB yamusubije asaga Miliyoni 5Frw yari yibwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasubije Amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni eshanu, umubyeyi wari wayibwe mu rugo iwe.

Uwo mubyeyi witwa Mukakabera Marie, utuye ku Kimironko, ari na we wibwe ayo amafaranga, avuga ko ubwo yari arimo gukorera indabo mu busitani, umukozi we yari abizi neza ko atindamo maze ajya kuyiba.

Asobanura kandi impamvu yatumye abika amafaranga menshi mu rugo, yagize ati “Impamvu narimfite amafaranga menshi mu ntoki, yari ayo kwishyura inzu ebyiri abashyitsi bazakoresha mu kwezi kwa karindwi, harimo kandi ayo nagiye mbika nari narateguye kuzayakoramo itike mu gihe nzaba ngiye mu Bubiligi”.

Mukakabera avuga ko yibwe Amayero ndetse n’Amadolari, bihwanye na miliyoni eshanu n’ibihumbi magana 300, kuri ubu akaba yasubijwe miliyoni eshanu n’imisago.

Mukakabera ashyikirizwa amafaranga yari yibwe
Mukakabera ashyikirizwa amafaranga yari yibwe

RIB yataye muri yombi abasore babiri bakurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo ubujura ndetse n’icyaha cy’ubufatanyacyaha ku bujura.

Baramutse babihamijwe n’urukiko, bahabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’umwaka cyangwa se imyaka ibiri, hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni imwe cyangwa miliyoni ebyiri.

Bivugwa ko ubwo yibwaga amafaranga atandukanye arimo 2500 by’Amadorari, 1550 by’Amayero ndetse n’ibihumbi 490 y’u Rwanda, Mukakabera yahise abimenyesha RIB maze haza gufatwa abasore babiri, umwe wamukoreraga n’undi yayashyiriye ngo ayabike.

Abafashwe ni Ngendabanga Merikiyate wayibye ndetse na mukuru we witwa Nkunzimana Alex yayahaye ngo ayabike.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yahaye ubutumwa abantu bose batekereza ko baziba ariko ntibafatwe, ko bibeshya.

Ati “Ubutumwa bwa mbere turabuha abajura ko badafite umwanya mu Rwanda ndetse n’ufite umutima wo kwiba cyangwa gutungwa n’ibyabandi twamugira inama yo kubireka cyangwa se amategeko akurikizwe. Ubutumwa bwa kabiri turabuha abaturarwanda bose, tuyoboke gahunda ya Leta yo kutagendana amafaranga mu ntoki, kuko bitera ibyago byinshi byo kuba yabura, ahubwo bagane uburyo bugezweho bwo kuyabika”.

Aba bombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, mbere y’uko dosiye yabo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka