Muhororo: Umugore yaretse ubusambanyi kubera akagoroba k’ababyeyi
Umugore witwa Uwimana (izina rya ryahinduwe) wo mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero avuga ko yaretse gutwara abagabo b’abandi bagore biturutse ku nyigisho yaboneye mu kagoroba k’ababyeyi ubu akaba anasaba imbabazi abagore bagenzi be yahemukiye.
Nyuma yo gupfakara afite imyaka 20 gusa, umugabo we akamusigira abana bane, Uwimana yafashe gahunda yo kujya asambana n’abandi bagabo ngo abone amaramuko ndetse anamererwe neza nk’abandi bagore kuburyo iyo myitwarire yatumye abyara abandi bana 3.
Nyuma y’uko hatangijwe gahunda y’akagoroba k’ababyeyi, abo mu murenge wa Muhororo bashyizeho gahunda yo kubyarana muri batisimu bise “parrainage urugo ku rundi”, aho umuryango ubanye neza wita ku wutabanye neza maze ukawugira inama.
Uwimana avuga ko amaze kumva ko ahemukira abandi bagore bagenzi be yahisemo kubireka no kwakira ubuzima bw’ubupfakazi ubu akaba ahamagarira bagenzi be nabo kuva muri izo ngeso mbi.
Gahunda yo kubyarana kw’ingo muri batisimu ni umwihariko w’umurenge wa Muhororo muri aka karere, aho umunayamanaga nshingwabikorwa wawo avuga ko bimaze kunga ingo zirenga 20 kandi gahunda ikaba igikomeje.
Muri uyu murenge, abagabo bashimirwa ko bitabira akagoroba k’ababyeyi nubwo umubare wabo ukiri hasi y’uw’abagore babyitabira.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi nibyiza cyane, nange nigeze kuba umugabo utaranyurwaga, nuwo twashakanye biturutse kukwihangana guke ariko; ndashimira Imana yankuye muri iyi nzira mbi kuko abo bakobwa bose nange nahuraga nabo nababwiraga ko tuzashakana ariko aho mpuriye nijambo ry"Imana narabiretse uyu mugore nawe agiriwe ubuntu kandi nabandi bameze nkawe babireke kuko yesu ari hafi kuza kuko n’indwara nazo zitoroshye