Muhima: Babangamiwe n’isoko bavuga ko ritagira ubwiherero rikabateza umwanda

Abaturage batuye mu Mudugudu w’Intiganda, Akagari ka Tetero, mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, baratangaza ko babangamiwe n’umwanda uterwa n’abaturage barema n’abakorera mu isoko rihari, bavuga ko ritagira ubwiherero.

Inzu zishaje zari haruguru y'isoko abantu bihereragamo zamaze gusenywa
Inzu zishaje zari haruguru y’isoko abantu bihereragamo zamaze gusenywa

Abo baturage bavuga ko abarema isoko batashyiriweho aho bashobora kwiherera hafi y’isoko, bigatuma ababishatse bajya kwiherera mu mu nzu zishaje ziri hafi aho, muri ruhurura n’ahandi, ibintu bavuga ko bibateza umwanda.

Umuturage witwa Jean Bosco Nyandwi, yabwiye abanyamakuru ati “Hano hari ikibazo cy’umwanda cyane bitewe n’isoko ry’aha nta bwiherero rigira, usanga abantu babura aho bihagarika n’aho bituma, bigatuma bituma ahantu hose”.

Nzigiyimana Emmanuel we avuga ko hari abantu baza mu isoko, bashaka kwiherera bakabura aho babikorera bituma banduza aka gace bikabangamira abaturage.

Ati “Niba umuntu ashatse kwiherera akabura aho yiherera, abikorera hano mu mazu y’abaturage, no mu nkengero zayo bikahatera umwanda. Umva nka hano muri iyi ruhurura uko hanuka”.

Aba baturage bagaruka ku bwiherero bivugwa ko bwagenewe abakorera mu isoko, ariko ngo bukaba buri ahantu kure, kandi ababukoresha bakaba basabwa kwishyura. Ibi ngo ni byo bishobora kuba bitera bamwe kwanga gukora urwo rugendo no kwishyura amafaranga, bagahitamo kwiherera hafi mu ngo z’abaturage.

Ubwiherero bivugwa ko ari ubw'isoko ngo buri kure. Hafi yabwo hakorerwa ibikorwa byo gutunganya ibyo kurya
Ubwiherero bivugwa ko ari ubw’isoko ngo buri kure. Hafi yabwo hakorerwa ibikorwa byo gutunganya ibyo kurya

Ugirimpuwe Jean de Dieu ati “Turasaba ko ubuyobozi bw’isoko bwashakira abaza mu isoko aho biherera bakareka guteza umwanda mu baturage. Ibi byanavamo indwara ziterwa n’umwanda”.

Aba baturage kandi bagaruka no kuri ubwo bwiherero bwagenewe abakorera mu isoko, kuba na bwo buri rwagati mu ngo z’abaturage, ndetse imbere yabwo hakaba hakorerwa ibikorwa binyuranye birimo no gutunganya ibyo kurya, ibintu bavuga ko na byo bibangamye.

Umuyobozi w’iri soko, Deogratias Hakizimana we avuga ko ibyo aba baturage bavuga atari ukuri, kuko iri soko ngo rimaze imyaka irenga ine riri muri aka gace kandi rikaba rifite ubwiherero kuva ryahajya.

Ati “Ibyo bavuga si byo! Ntekereza ko ari amashyari y’abantu. Abarema isoko nta kibazo bafite, ubwiherero burahari. Nta kibazo gihari cy’ubwihererero”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge na bwo buvuga ko nta kibazo cy’ubwiherero kiri kuri iri soko, kuko ubwiherero buhari, gusa ngo hari ikibazo cy’abaturage basabwa kwishyura amafaranga 100 kugira ngo bemererwe kubukoresha bakanga kuyatanga bagahitamo kwiherera mu nzu ziri hafi y’iri soko.

Umukozi w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe itangazamakuru, Serugendo Jean de Dieu, yabwiye Kigali Today ko aho hantu hari umushoramari wari warahaguze inzu, nyuma abazibagamo bakaza kuzivamo, ari na zo abakorera muri iryo soko bajyaga kwihereramo mu gihe banze kwishyura amafaranga 100 ku bwiherero buhari.

Ati “Kubera ko ubuhari bwishyurwa abantu bangaga kubwishyura, hafi aho hari umunyemari wari warahaguze amazu, abayabagamo bayavami, noneho abenyesoko banze kwishyura bakajya bajya kwiherera muri ayo mazu”.

Icyakora ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwasabye uwo muturage gusenya izo nzu zatezaga umwanda, kandi ibyo bikorwa byo kuyakuraho byaratangiye, ku buryo ubuyobozi bwizera ko ikibazo cy’abahatezaga umwanda kigiye gukemuka burundu.

Serugendo avuga ko ikibazo cy'umwanda wabaga aha hantu cyavugutiwe umuti
Serugendo avuga ko ikibazo cy’umwanda wabaga aha hantu cyavugutiwe umuti

Ati “Icyo kibazo kigiye kurangira, twamusanye ko akuraho ayo mazu kandi byaratangiye, tunamusaba gushaka uko yakubaka icyo kibanza kuko ntihagomba kuguma aho kuko uretse no kuhituma hashobotra no kuba indiri y’abandi bantu bahungabanya umutekano”.

Serugendo avuga muri aka karere hatangijwe ubukangurambaga bwiswe ‘Igitondo cy’isuku’, aho mu kwibutsa abantu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, abaturage banibutswa akamaro ko kugira isuku muri rusange, hagamijwe ko bayigira umuco mu mibereho yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka