Muhanga: Yishimiye gutahuka ava muri Uganda akakirwa akanatuzwa

Umubyeyi witwa Mbabazi Peace wagiye muri Uganda afite imyaka itandatu y’amavuko, yatashye mu Rwanda atuzwa mu Murenge wa Rongi mu Mudugdu w’icyitegerezo wa Horezo, aho agiye kwitabwaho ngo akomeze ubuzima.

Aha bari bamaze kumuha ibyo kurya by'ibanze
Aha bari bamaze kumuha ibyo kurya by’ibanze

Uwo mubyeyi uvuga ko afite imyaka 42, yatahukanye abana bane, nyuma y’uko uwari umugabo we witwaga Jean Claude Nsabimana, bari bamaze imyaka itanu batabana, ngo yabataye umwana we w’imyaka itanu w’umuhererezi afite amezi atandatu gusa.

Mbabazi avuga ko ku myaka 17 y’amavuko yapfushije nyina, agasiraga ari imfubyi ariko akaza gushakwa n’uwamubwiraga ko avuka ku Gisenyi, ariko baje kunaniranwa akaza kumutana abana batanu.

Avuga ko ubuzima bwaje kumugora agafata umwanzuro wo gutaha, ariko yahuye n’ikibazo cy’uko umwana we mukuru witwa Mugisha Emmanuel wari ufite imyaka 17, yaje kumutorokera ku mupaka w’u Rwanda na Uganga i Gatuna agatekereza ko yasubiye muri Uganda.

Ubu Mbabazi asigaranye abakobwa babiri n’abahungu babiri, ariko batageze mu ishuri kuko ngo bigaga mu buryo bw’inkambi y’impunzi y’Abakongomani, kuko ari naho bivurizaga, icyakora ngo nta ndangamanota bacyuye ku buryo byaherwaho bashyirwa mu mashuri yo mu Rwanda.

Mbabazi avuga ko nyina yitwaga Ntirivamunda Eliana wamubwiraga ko yaturutse i Gitarama, ubu ni mu Karere ka Muhanga, ariko ngo nta gace yamubwiraga akomokamo, ari nabyo bituma atamenya neza aho akomoka.

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yamufashije gutaha

Mbabazi avuga ko nyuma yo kwifuza gutaha yagiye kuri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda ku itariki ya 28 Ukuboza 2022, agahabwa amafaranga y’itike ku buryo ku munsi ukurikiyeho yahise atahukanwa mu Rwanda.

Avuga ko yahawe ibyangombwa byose bihagije, n’abana bagahabwa amafaranga yo kubategera, bahabwa urupapuro rw’inzira aho bageze mu Rwanda tariki ya 29 Ukuboza 2022, aho bakurikiranwe ngo basuzumwe ebola batayinjiza mu Gihugu.

Avuga ko i Kigali bahageze ku wa 16 Mutarama 2023 ari nabwo bahise boherezwa i Muhanga, aho bahise bakirwa mu nzu mberabyombi y’abagore mu Murenge wa Nyamabuye, aho bamaze iminsi itatu bagahita berekezwa i Rongi mu Mudugudu w’icyitegerezo wa Horezo.

Asaba abamuzi kumugeraho bakamenyana

Uyu mubyeyi avuga ko bavugaga ko se umubyara yitwa Gakuba Elie na we ngo yaba yari atuye i Gitarama, akaba asaba ababa bamuzi mu muryango w’iwabo cyangwa w’umugabo, kuba bamusanga Horezo mu Murenge wa Rongi bakamenyana, kandi ko ashima kuba yageze mu Rwanda kandi yizera kubaho neza.

Mbabazi avuga ko azi guhinga, kandi azi gucuruza ku buryo abonye abamufasha muri iyo myuga yabona igitunga abana, kuko yari anasanzwe abikora muri Uganda, n’ubwo atize andi mashuri ariko ngo azi gusoma no kubara.

Avuga ko atasebya Uganda n’uko yahabaye, ariko ngo abana badafite ababitaho barangiritse ku buryo ab’abakobwa babaye indaya, abahungu bakajya mu biyobyabwenge, ari na kimwe mu byatumye ashaka gutaha mu Rwanda kuko yumvaga bavuga ko bita ku burenganzira bw’abana.

Agira ati “Igihugu cyacu uko nahabonye hari abantu bafite imyumvire y’abantu baba hanze basebya u Rwanda, ndabashishikariza gutaha kuko ino hari umutekano nta kibazo uko bahavugaga siko nahasanze, ndamara ubwoba abantu bagataha mu Gihugu, hanze habayo amagambo mabi atuma umwana akura yumva bavuga nabi Igihugu”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bugiye kumwitaho

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwemeza ko bwakiriye umuturage wabwo watahutse avuye mu Gihugu cya Uganda, akaba yagiye gutuzwa mu Mudugudu wa Horezo mu Murenge wa Rongi, n’ubwo we avuga ko atazi neza inkomoko ye muri ako Karere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald, avuga ko Mbabazi yamaze guhabwa inzu ku mugoroba wo ku ya 20 Mutarama 2023, irimo ibiryamirwa ariko bidahagije ariko baza kumwegera bakaganira uko bamufasha kubona imibereho kuko yamaze guhabwa inzu.

Agira ati “Turakurikizaho kumwegera tugafatanya kureba uburyo yabaho, ubuyobozi buhora bwiteguye gushaka uko Umunyarwanda abaho neza. Yamaze kubona aho aba aratuje ameze neza, nta kindi kintu afite, turamuba hafi tumushakire iby’ibanze abone aho atangira gukora yiteze imbere atunge umuryango we”.

Mbabazi Peace n'abana be mu nzu bahawe i Rongi
Mbabazi Peace n’abana be mu nzu bahawe i Rongi

Asubiza ku kijyanye n’uburere bw’abana atahukanye, uwo muyobozi asobanura ko abana bahita bashyirwa mu ishuri bakiga, kandi ko umubyeyi wabo yamaze guhabwa icyiciro cy’Ubudehe cyamufasha guhabwa inguzanyo muri gahunda ya VUP, cyangwa kuba yakoresha amaboko akiteza imbere.

Avuga ko nta kiribumugore mu kubana n’abandi kuko Leta ntako itakoze ngo ikomeze gufasha abaturage bose.

Gitifu Nsengimana atangaza ko uwo mubeyi Mbabazi yishimiye kuba yageze mu Rwanda kandi agatuzwa mu nzu nziza, hafi y’abandi baturage kandi ko asaba n’abandi Banyarwanda gutahuka ntibagume kugorwa n’ubuzima bw’i Mahanga.

Agira ati “Nta handi haruta u Rwanda baze bature babane n’abandi Banyarwanda bisanzuye nta kwikanga buri kibi cyose. Natwe tuzamwegera tumubaze aho imiryango ye yaba iherereye, ariko icya mbere ni icyo kumwegera hanyuma umuryango we ugashakishwa ariko hari ubuzima bw’ibanze”.

Avuga ko Mbabazi ari Umunyarwanda ufite uburenganzira bwose bw’umuturage uri mu Gihugu, kandi akurikiranwa ngo abeho neza, binyuze mu byiciro by’ubudehe no kwisanzura mu bundi buryo bwo gufatanya n’abandi kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka