Muhanga: Yatunguwe no kumva umugabo we avuga ko basezerana ivangamutungo muhahano

Mu gikorwa cyo gusezeranya abagabo n’abagore babanaga nk’abashakanye ku buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga, umugore yatunguwe no kumva umugabo we avuga ko bagomba gusezerana ivangamutungo muhahano.

Dukuzemariya Vestine avuga ko yatunguwe cyane, ubwo umunyamabanganga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye Jean Baptiste Mugunga wabasezeranije yababazaga uburyo bahisemo gusezerana maze akumva umugabo we Twizeyimana Valens avuga ko bemeranije gusezerana kuvanga umutungo muhahano.

Dukuzemariya avuga ko yabuze uko abigenza ako kanya kuko ngo batigeze babiganiraho na rimwe kuko yumvaga bazasezerana ivangamutungo risesuye nk’uko abenshi babikora. Nyuma yaho umugabo avugiye ko asezerena kuvanga umutungo muhahano amarira yabunze mu maso y’umugore bigaragarira abari aho ko atigeze abimenyeshwa.

Dusabemariya yasinye ashaka kurira nubwo ngo yumvaga ntacyo yari guhindura.
Dusabemariya yasinye ashaka kurira nubwo ngo yumvaga ntacyo yari guhindura.

Akomeza avuga ko iyo bamubanza we atari guhitamo ubu buryo. Ati: “nibaza uko byari kugenda iyo agira ibyago bakaba arijye babanza kubaza, kuko nari guhitamo ivangamutungo risesuye, sinzi niba yari kubihakana kuko ntabyo twigeze tuganiraho”.

Nubwo ubu buryo bwemewe mu mategeko y’u Rwanda, ntibyabujije gutungura cyane abari aho kuko bacyetse ko yaba yibeshye ariko baza kubona ko atibeshye kuko umunyamabanga nshingwabikorwa yabanje kubigisha ubu buryo bwose abantu bashobora guhitamo gusezerana.

Na mbere yaho gato yongeye kubasobanurira ubu buryo bityo ngo hatagira uwakwibeshya akavuga uburyo butari bwo. Abari aho basanga ubu buryo budakwiriye ku bantu bashakanye kuko ngo bugaragaza urukundo ruke no kutizerana hagati y’abashakanye.

Nubwo Dukuzemariya avuga ko umugabo we atigeze abimumenyesha, umugabo we Twizeyimana Valens avuga ko babiganiriyeho nubwo yanze gutangaza niba umugore we yarabyishimiye.

Avuga ko afite umurima yaguze mbere y’uko ashakana n’uyu mugore, akaba ashaka ko uba uwe gusa umugore atawugizeho uruhare.

Abari aho batunguwe n'uburyo uyu mugore yatunguwe n'ibyo umugabo yavuze.
Abari aho batunguwe n’uburyo uyu mugore yatunguwe n’ibyo umugabo yavuze.

Umuyobozi w’umurenge wa Nyamabuye avuga ko abantu basezerana ubu buryo ari bantu akenshi baba bafite abana ku ruhande batabyaranye n’abo bagiye gusezerana imbere y’amategeko ariko Twizeyimana na Dukuzemariye bombi nta numwe ufite umwana ku ruhande. Gusa ngo aya masezerano ashobora guhinduka mu gihe abasezeranye babyifuza.

Mu miryango 67 yasezeranye imbere y’amategeko nk’abagabo n’abagore; tariki 21/02/2013, imiryango ibiri gusa niyo yonyine yasezeranye ivangamutungo muhahano kuko abasigaye bose basezeranye ivangamutungo risesuye.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 1 )

CONG TO YOU SAIDATI NDABONA WARI WICAYE IMBERE
ALLAH AZAGUKOMEREZE ISEZERANO.

AISHA yanditse ku itariki ya: 22-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka