Muhanga yatangiye kwiyambaza amadini ngo irebe ko yava mu turere 10 dukennye
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba abayobozi b’amadini atandukanye akorera muri ako karere kwigisha abayoboke babo ijambo ry’Imana ariko bakanabigisha icyabakura mu bukene kuko aka karere kakigaragara mu turere dukennye.
Ibi babisabiwe mu mwiherero w’iminsi ibiri wahuje ubuyobozi bw’akarere n’amadini 34 agakoreramo. Abayobozi b’amadini biyemeje kuzajya bafata umwanya bagasobanurira abayoboke ibikorwa byabageza ku iterambere kugira ngo roho nziza ibashe gutura mu mubiri muzima.
Ubuyobozi bw’akarere bwiyambaje amadini kuko mu nsegero ari hamwe mu hantu hahurira abantu benshi hatangirwa ubutumwa butandukanye burimo n’ubwo gukangurira abantu kwiteza imbere.
Ibi ni byo bituma umuyobozi w’akarere ka Muhanga, wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortune, asaba abanyamadini kuzajya bigisha abayoboke babo ibikorwa byabateza imbere bitari mu magambo gusa babigishe icyo bakora kugira ngo biteze n’imbere.

Mukagatana yagize ati: “minisiteri y’imari yerekanye ko turi mu turere 10 twa nyuma dukennye, twifuza ko abanyamadini badufasha mu byo bigisha bakanakangurira abantu babo kwikura mu bukene bagana umurimo kuko tuzi ko babumva cyane”.
Abanyamadini bavuga ko basanzwe bigisha abayoboke babo uko bakwiteza imbere ariko bagiye kubikomeza banabasanga mu ngo zabo. ngo bazajya bafasha umuturage uko yakwiteza imbere bahereye ku byo akeneye by’ibanze; nk’uko Uwamahoro Rosette; umupasitoro mu itorero “inkuge ya Kirisito” yabivuze.
Muri uwo mwiherero hazanigirwamo ibibazo by’amwe mu madini atujuje ibyangombwa birimo ubuzimagatozi no kutagira aho akorera. Aba banyamadini bazaganira kandi ku makimbirane akunda kugaragara mu matorero ashingiye ku mitungo, dore ko ari bimwe mu byo amadini anengwaho cyane.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|