Muhanga: Uwari ugiye kuba umudepite arashinjwa gukora Jenoside
Abarokotse Jenoside bo mu Mirenge igize agace ka Ndiza mu Karere ka Muhanga, barashinja Germain Musonera bahamagara (Jerimani), wari ugiye kuba Umudepite mu Nteko ishinga amategeko, kubicira ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abarokotse Jenoside bavuga ko Musonera yari afite imbunda mu gihe cya Jenoside, kandi ko yajyaga mu bitero byishe Abatutsi i Kanyanza mu Murenge wa Kiyumba, bakaba basaba ubutabera dore ko uwo Musonera yangiwe kurahira mu bakandida Depite b’Umuryango RPF Inkotanyi agasimbuzwa undi.
Kabega Jean Marie Vianney umwe mu bagize ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyabikenke, avuga ko mu buhamya bwatanzwe n’abarokotse bavuga ko Musonera mbere ya Jenoside yari umuyobozi ushinzwe urubyiruko kuri Komini Nyabikenke.
Avuga ko mu mpera za 1994, hari ababonye Musonera i Gisenyi ubu ni mu Karere ka Rubavu, ariko atazi niba yari ahungutse cyangwa yaba yarabaga aho i Gisenyi, ariko akigera i Nyabikenke yarezwe n’uwarokotse witwa Illuminee ko yamwiciye umugabo.
Icyo gihe ngo Musonera yarafunzwe ndetse agezwa muri Gereza ya Muhanga, bamushinja ibyaha bya Jenoside yakoreye i Nyabikenke muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ngo yahamagaje igitero cyo kwica umugabo w’uwo mubyeyi.
Agira ati, “Musonera Germain yacuruzaga akabari k’abishyize hamwe bakoreraga Komini Nyabikenke, muri Jenoside yakorewe Abatutsi uwitwa Kayihura wari Umututsi yavuye i Kigali ahungira i Nyabikenke, ahageze Interahamwe ziramumenya zishaka kumwica asaba ko babanza kumubabarira akabanza kwigurira icyo kunywa ngo adapfana inyota”.
Akomeza agira ati, “Bamuhaye byeri koko kandi ni Musonera warimo acuruza, aho kumufasha gucika interahamwe ahubwo aramuhururiza baramucuza ku buryo bagiye kumwicira ku cyobo cy’i Kanyanza yambaye ikariso gusa”.
Mu bandi batangabuhamya bavuga ko ngo babonaga Musonera afite imbunda ari kuri bariyeri, kandi yagaragaye mu gitero cyishe uwitwa Emmanuel, ndetse hari n’ahandi yagaragaye ajya guhiga Abatutsi.
Amakuru avuga ko Musonera yafunzwe ariko abaturage ntibazi uko yafunguwe yewe ngo ntibanazi niba yaraburanye cg ataraburanye. Cyakora hari abavuga ko yaba yaratanze ruswa agafungurwa ataburanye. Amaze gufungurwa yahise ajya gutura i Butare, ubu ni mu Karere ka Huye, akigisha muri (Groupe Scolaire Officiel de Butare), aho ngo yavuye ajya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma akahava ajya gutura i Kigali ku buryo nta yandi makuru Abarokotse bo muri Nyabikenke bigeze bamenya.
Byagenze gute ngo Musonera akurwe ku rutonde rw’Abadepite ba RPF Inkotanyi?
Hakurikijwe ibaruwa uwitwa Munganyende Jeanette yo ku wa 17 Nyakanga 2024, uwo mubyeyi akaba umukobwa wa Kayihura Jean Marie Vianney wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyabikene, yandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB asaba ubutabera.
Muri iyo baruwa Munganyende avuga ko mu 1994 ubwo Jenoside yabaga, yari muto kuko yanemereye Kigali Today ko yari afite imyaka itandatu, bityo akaba atarabashije gukurikirana Musonera ku rupfu rwa se.
Munganyende avuga ko ubu atuye mu Karere ka Gatsibo, ariko yaje kumenya amakuru ko Musonera yagiye iwabo muri Kiyumba ahahoze ari Komini Nyabikenke kwiyamamaza, abamubonye bagatungurwa n’uko bamukekaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Munganyete yandikiye RIB ayimenyesha ko Musonera ari ku rutonde rw’abakandida Depite b’Umuryango RPF Inkotanyi, kandi akekwaho ibyaha bya Jenoside bityo ko basuzuma ibye yahamwa n’ibyaha akabihanirwa.
Ku murongo wa Telefone avugana na Kigali Today, Munganyende avuga ko yashenguwe no kumva uwamugize imfubyi agiye kuba Umudepite ngo ahagararire abaturage mu Nteko ishinga amategeko maze yigira inama yo kwandikira RIB ngo ikurikirane uwo arega.
Agira ati, “Musonera yangize imfubyi, sinigeze mbona uko mukurikirana kuko nyuma y’uko amaze gufungurwa mu buryo budasobanutse muri Gereza ya Muhanga, yahise ava iwacu aragenda, nongeye kumva inkuru yaje kwiyamamaza, ni uko numva ntabyihanganira kuko mfite n’abatangabuhamya bamwiboneye kuko njyewe ibyo nshingiraho ni ibyo nabwiwe sinari mpari nari nkiri na mutoya”.
Munganyende avuga ko usibye kuba amakuru ya se wishwe ahururijwe na Musonera azwi na benshi barimo n’abagize uruhare mu rupfu rw’Umubyeyi we Kayihura, hari n’abandi bamushinja ko yabiciye kandi akajya mu bitero by’Interahamwe nk’umuntu wari ufite imbunda.
Musonera ntiyagaragaye mu birori byo kwishimira intsinzi mu Karere ka Muhanga.
Kugeza uyu munsi nta makuru y’uko Musonera yaba yaratawe muri yombi, usibye gusa kuba yarasimbujwe ku rutonde rw’Abadepite ba RPF Inkotanyi bagombaga kurahirira uwo mwanya.
Twageragajeje kuvugisha RIB ngo tumenye amakuru ye ariko ntibafata terefone n’ubutumwa bugufi twanditse mu bihe bitandukanye, ntibwasubijwe, ariko icyo abantu bakeka ni uko yaba ari mu maboko y’ubutabera kuko ubwo ku wa 18 Kamena 2024 yari yatumiwe mu bakandida Depite biyamamarije mu Karere ka Muhanga atigeze aboneka, kandi abanyamuryango muri RPF i Muhanga bavuga ko nta makuru ye bazi.
Kigali Today yegereye Umuryango FPR Inkotanyi kuri iki kibazo, maze bayitangariza ko ntacyo bavuga ku bintu biri mu iperereza.
Musonera Germain yaje kwiyamamaza nk’umudepite mu bakandida batanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi ari mu ba hafi banafitiwe icyizere cyo gutorwa, ari nako byaje kugenda kuko yaje mu bari bemewe n’Umuryango ko bazarahira ariko bitunguranye aza gusimbuzwa kuri urwo rutonde yagiyeho, ubundi yari umukozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe (Primature).
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Iminsi y’igisambo iba ibaze ngo ntijya irenga 100 nasange abandi Ibyo yibye birahagije. kuba yari umwe mubakora mu nzego za Leta mu bushorishori batazi uwo ubihishemo ibyo yakoze, ni ikimenyetso cy’uko hari n’abandi nkawe bakihishe muri iki gihugu ariko iminsi nigera nabo bazagaragara ubutabera bukore akazi kabwo.Genocide ni icyaha kidasaza babizirikane. Giraneza wigendere ugira nabi bikagusanga imbere. Ariko kugira neza nta gihombo kibivamo.
Umunsi iba myinshi igahimwa numwe!! Imbeba yakurikiye akaryoshye kurusenge irabizira ,,,reka bakubite mpumbavu intahe mu gahanga!
Ohhh nibyiza cyane kuba Leta yarahaye ubutabera bukwiye uwo mubyeyi . Uwiyamamarizaga kuba depute x ubwo yari kuzasohoza neza imirimo ye nubwo bugome bwo kumena amaraso? Nubwo bikiri mubutabera ariko u Rwanda rukwiye kuyoborwa numunyarwanda ukwiye , wujuje indangagaciro na kirazira bikwiye . Congz kuri RIB
Musonera Germain yari encadreur communal yakoze mucyari Komini Nyakabanda. Turamuzi ariko imyitwarire ye muri jenoside ntiyakunze kumenyekana. Ubutabera bukore akazi kabwo.