Muhanga: Urwikekwe hagati y’abaturage n’abashinzwe umutekano ngo ruragenda rugabanuka
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Mukama Simon Pierre, aratangaza ko nyuma y’uko inzego z’ibanze mu Karere ka Muhanga zisinyanye amasezerano y’ubufatanye na Polisi y’igihugu muri iyi ntara, urwikekwe hagati y’abaturage n’inzego zishinze umutekano by’umwihariko urwa Polisi rwagabanutse.
CSP Mukama avuga ko mbere y’isinywa ry’aya masezerano wasangaga abaturage babona Polisi nk’urwego rwo kubakanga aho kuba umufatanyabikorwa mu gukumira ibyaha no gucunga umutekano.
Agira ati “Mbere yo gusinya amasezerano y’ubufatanye abaturage bishishaga abapolisi ntibamenye ko gucunga umutekano ari ubufatanye”.

Ubwo hasuzumwaga aho amasezerano y’ubufatanye yasinywe mu w’2014 hagati y’Akarere ka Muhanga na Polisi y’igihugu ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ageze ashyirwa mu bikorwa, ku wa 28 Mata 2015, abari bitabiriye isuzuma bagaragaje ko hari impinduka nziza ku baturage mu gukorana na Polisi.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku avuga ko bakimara kuyasinya hatangiye inyigisho zigamije kwereka abaturage isano iri hagati yabo n’abashinzwe umutekano kuko bose basangiye kuwucunga.
Mutakwasuku agira ati “Twigishije abaturage ko mbere na mbere umutekano ari bo ureba bityo ko bagomba kujya batangira amakuru ku gihe bakirinda guhishira ikibi kugira ngo kitabateza ibyaha, kuko kubikumira bitaraba bituma abaturage babona umutekano bakiteza imbere”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyatwari Alphonse we avuga ko abaturage ari bo bashyiraho amarondo bakarara bacunga umutekano ahabaye ikibazo bakamenyesha inzego za Polisi, bikaba ngo bigaragaza impinduka mu mikoranire.
N’ubwo imikoranire ikomeje kuvugwaho isura itanga icyizere mu gucunga umutekano ku bufatanye bwa polisi n’abaturage, haracyagaragara abaturage bahishira abaturanyi babo mu gukora ibyaha.
Urugero ni nko mu Murenge wa Nyarusange aho baherutse gutahura abaturage batandatu bateka kanyanga mu ngo zabo kandi abaturanyi cyangwa abavandimwe b’abazikora ntibatange amakuru.

Cyakora ngo hari n’abaturage beza kuko itahurwa ryabo n’ubundi ryagizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru, inzego z’umutekano zikabasha gutahuza urwo rwengero rwa kanyanga n’izindi nzoga z’inkorano.
Akarere ka Muhanga kamaze ibihembwe ibiri kaza ku mwanya wa kabiri mu Ntara y’Amajyepfo mu kugira ibyaha byinshi bihungabanya umutekano, nyuma y’aka Huye.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
amahoro&imigisha kauri CSP Mukama Simon ,Dasso wareze tukuri inyuma!!!