Muhanga: Urubyiruko rweretswe ingaruka z’ibiyobyabwenge, rushishikarizwa kubyirinda
Inzego z’umutekano zirimo Polisi n’urwego rw’UbugenzacyaIB mu Karere ka Muhanga, ziragira inama urubyiruko ngo rwirinde ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka nyinshi ku buzima bwarwo, zirimo no gufungwa kugeza ku gifungo cya burundu.

Byatangarijwe mu bukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge bwakozwe n’Itorero ADEPR mu Karere ka Muhanga, aho bifashishije ibiganiro n’ubuhamya bwa bamwe mu bakoreshaga ibiyobyabwenge ariko ubu baka bara,mo babivuyemo ngo babashe gutanga ubutumwa bwahindura abandi.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga SSP Octave Mutembe avuga ko umuntu ukoresha ibiyobyabwenge by’umwihariko urubyiruko, aba yangije ubuzima bwe kandi aba yishyira mu kaga ko kuba yafungwa igihe kirekire.

Agira ati “Nta murimo n’umwe ushobora gukora ngo witeze imbere igihe cyose ukoresha ibiyobyabwenge, kuko uba usigaye wiruka ku gasozi uhigana n’inzego z’umutekano gusa, iyo ufashwe bitewe n’uko wabikoresheje ushobora gufungwa igihe kirekire, kandi urubyiruko ni mwe mushukika vuba, kandi n’iyo yaba ari umwe ntakwiriye kuducika”.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Muhanga Nyirimigabo Venuste, yasobanuriye urubyiruko ubwoko bw’ibiyobyabwenge, kandi ababwira ko kubyirinda ari ukugira ejo habo heza.

Agira ati, “Abana b’imyaka iri munsi ya 18 bishora mu bigare by’abakoresha ibiyobyabwenge banywa ibiyoga n’ibindi biyobyabwenge ni byo biteza za ngaruka ku bakobwa batwara inda zitateganyijwe, bikagira ingaruka kuri bo, aho batuye, ku miryango yabo no ku Gihugu muri rusange, mubyirinde”.
Devota Mukamwezi ukorera Umuryango wita ku bana batishoboye mu muryango (Compassion International), avuga ko ingaruka z’ibiyobyabwenge ku bana ari ikibazo gihangayikishije mu Rwanda no mu Mahanga.

Mukamwezi avuga ko nta terambere ryagerwaho igihe cyose urubyiruko rwakoresha ibiyobyabwenge, kuko bibangiza ntibagire imishinga batekereza cyangwa abayitangiye igahita idindira, akagira ababyeyi inama yo kwirinda amakimbirane nk’imwe mu mpamvu zituma abana bishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Agira ati, “Imbaraga z’ijambo ry’Imana ni ingenzi no gukoresha ubuhamya bw’ababibayemo, turasaba ababyeyi kwirinda amakimbirane kuko twabonye ari imwe mu ntandaro z’abana bajya mu biyobyabwenge bikabangiza”.
Umushumba wa ADEPR Ururembo rwa Nyabisindu, Nimuragire Jean Marie Vianney, avuga ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge risenya imiryango, bigatuma nta terambere igeraho kuko baba abakuru n’abato bibateza ingeso mbi.

Agira ati, “Urubyiruko ni rwo Rwanda rw’ejo ruramutse rudupfanye rukabaho mu buzima budafite indangagaciro, u Rwanda rwaba rupfuye, kandi mu nzego zitandukanye dukeneye urubyiruko ruzaza rugakora ibyo dukora uyu munsi kuko turimo gusaza”.
Mu bundi butumwa bwahawe urubyiruko ni ukwirinda icyatuma rwishora mu busambanyi kuko nabwo bugira ingaruka ku hazaza harwo cyane cyane iyo bamwe babyaye batarageza igihe cyo gukorera imiryango.

Ohereza igitekerezo
|
Ikigitekerezo cy,igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge ni ingenzi kuko usanga biri mubyiciro bitandukanye cyane cyane murubyiruko ,bizahore bikorwa bitanga umusaruro Kandi abakiriye Yesu itorero rikomeze kubitaho kuko natwe twavuyeyo