Muhanga: Urubyiruko rwagaragarijwe amahirwe rufite yo kwihangira imirimo

Abagize urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bagiye kugana ibigo by’imari bakaka inguzanyo zabafasha kwiteza imbere, nyuma yo kugaragarizwa amahirwe bafite ku nguzanyo zidasaba ingwate ziboneka mu mirenge SACCO.

urubyiruko rwasobanuriwe ko rufite amahirwe menshi yo kwihangira imirimo binyuze mu nguzanyo
urubyiruko rwasobanuriwe ko rufite amahirwe menshi yo kwihangira imirimo binyuze mu nguzanyo

Chairman wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko izo nguzanyo zihabwa abagore n’urubyiruko zitangwa mu buryo bubiri, aho umuntu ku giti cye ahabwa inguzanyo y’ibihumbi 100Frw, mu gihe koperative yo ihabwa agera kuri miliyoni enye.

Muri Kongere yarwo, hari bamwe mu rubyiruko bavugaga ko babura uko bihangira imirimo kubera ko nta ngwate bafite ngo bake inguzanyo mu mabanki, bagasaba ko inzego z’ubuyobozi zababa hafi kugira ngo zibahe amakuru ku buryo babona inguzanyo.

Kayitare yagaragaje ko bitumvikana ukuntu urubyiruko ruhagarariye abandi rudafite amakuru ku nguzanyo zitagira ingwate, mu gihe nyamara mu Karere ka Muhanga hari abafatanyabikorwa babiri bishingira urubyiruko kubona ingwate.

Agira ati “Ntabwo byumvikana ukuntu mwebwe muyoboye abandi nta makuru mufite, aho bipfira ni ku bayobozi batabahaye amakuru. Dufite abafatanyabikorwa babiri bishingira inguzanyo z’abagore n’urubyiruko, umwe yishingira 25% undi akishingira 75%, kandi ayo mafaranga arasaga za miliyoni 100Frw mu mirenge arahari”.

Yongeraho ko urubyiruko rukwiye guhaguruka rukegera ibyo bigo bitanga inguzanyo rugashaka amakuru, aho gutegereza ko hari uzayabasangisha aho bari, ahubwo bakihatira kugira ubumenyi bwo kugera ku murimo wabateza imbere.

 Urubyiruko rwiyemeje kubyaza umusaruro ayo mahirwe kuva rumenye amakuru
Urubyiruko rwiyemeje kubyaza umusaruro ayo mahirwe kuva rumenye amakuru

Chairman w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, Niyigaba Vincent, avuga ko guhura kwabo kwari kugamije gusuzuma ibyo bakoze, ahari icyuho n’ahakwiye gushyirwamo imbaraga no kongeramo iteganyabikorwa.

Niyigaba avuga ko impamvu urubyiruko rutamenyaga amahirwe rugenewe, byaterwaga no kuba inzego z’ubuyobozi bwabo zitabagezagaho amakuru uko bikwiye, ariko n’urubyiruko wasangaga rudakurikirana uko rwashyira imbaraga mu kwishakira amakuru.

Agira ati “Icyo nabwira urubyiruko bagenzi banjye ni uko dukwiye kumenya ko hari amahirwe atugenewe ariko ntabwo azaza adusanga, dukwiye gufata umwanya tugategurira hamwe n’abatureberera kugira ngo ayo mahirwe tuyagereho”.

Murekeyisoni Emeline wiga ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK), avuga ko na we nta makuru yari afite yo kubona inguzanyo, ariko ko nyuma yo gusobanukirwa ari uruhare rw’urubyiruko gushaka ayo makuru.

Agira ati “Nk’uwiga itangazamakuru najye ngiye gutangaza ayo makuru, mbonye inguzanyo na bagenzi banjye nshobora kwihangira umurimo nkihangira ikinyamakuru, nkarushaho kubigaragariza na bagenzi banjye”.

Anicet Dukuzimana wo mu murenge wa Rongi avuga ko batari bafite amakuru, bitewe n’abayobozi badatangira amakuru ku gihe, cyangwa n’ikibazo cy’urubyiruko rudakoresha imbuga nkoranyambaga.

Agira ati, “Uyu munsi twagize amahirwe yo guhura n’abayobozi batandukanye badukanguriye kubwira urubyiruko icyo bakora ngo bagere ku iterambere bihangira imirimo”.

Abayobozi bemeranyije n'urubyiruko guhanahana amakuru yo kwiteza imbere
Abayobozi bemeranyije n’urubyiruko guhanahana amakuru yo kwiteza imbere

Muri iyi kongere y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi, byagaragaye ko impande zose ziyemeje gukorera hamwe hagamijwe impinduka mu iterambere ry’urubyiruko nk’amaboko y’Igihugu, kandi rukaba n’abayobozi b’ejo hazaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nshimiye Chairman wa RPF Muganga ku nama yahaye urubyiruko. Gusa, mutubwiye abo baterankunga 2 mwavuze bishingira ingwate ku nguzanyo zihabwa abagore n’urubyiruko byaba byiza Kandi bigafasha n’abagore bo mu tundi Turere n’imirenge yo mu gihugu hose.

Hitimana Sylvestre yanditse ku itariki ya: 11-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka