Muhanga: Urubyiruko rusaga 60 rwinjiye mu muryango FPR-Inkotanyi

Urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa basaga 60 bwo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, barahiriye kwinjira mu muryango FPR-Inkotanyi, no gukora cyane kugira ngo batazatatira indahiro n’igihango bagiranye n’Umuryango.

Barahiriye kugira uruhare mu guteza imbere Igihugu no kwemera kugirwa inama
Barahiriye kugira uruhare mu guteza imbere Igihugu no kwemera kugirwa inama

Urwo rubyiruko ruhamya ko ruzakomeza kurinda ibikorwa byagezweho no kwigira kuri bagenzi babo bamaze gutera intambwe, bagakora bagateza imbere Igihugu bakurikije inama z’ababanjirije kgera mu muryango.

Manzi Arsène avuga ko nk’umunyamuryango mushya wa FPR yishimiye kwinjira mu ishyaka ryakoze ibikorwa bikomeye ku Gihugu, kandi ko imbaraga ze zigiye kwiyongera mu zisanzwe agateza imbere Igihugu.

Agira ati “Ikintu nzakora ngo ntatatira iriya ndahiro harimo gukurikiza impanuro baduhaye, kugisha inama no kwemera kugirwa inama, abandi banyamuryango ndababwira ko tugomba kunga ubumwe mu iterambere ry’Igihugu duhereye mu bakiri bato”.

Avuga ko ashimira Politiki y’Igihugu yo kuba urubyiruko rushobora kwiga kugeza rurangije Kaminuza nta mbogamizi, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere, aho uwigaga amashuri yisumbuye na Kaminuza yabanzaga kubyemererwa.

Uru rubyiruko rwinjiye mu muryango mu birori byo kwishimira imyaka 35 umaze uvutse, aho rwanagaragaje ibyiza umaze kurugezaho birimo no kwihangira imirimo mu byiciro bitandukanye, aho buri wese ahabwa amahirwe.

Umwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi wavunitse akaba agendera mu kagare, avuga ko yihangiye umurimo wo kudoda inkweto nyuma yo gukora impanuka agasanga nta kundi yabaho usibye kureba kure.

Agira ati “Natangiye kudoda inkweto ndyamye ku gitanda cyanjye, ntabwo nabyize ariko nakoze ibishoboka ndebera ku bandi badoda inkweto, nyuma baza kudutera inkunga hamwe n’abandi bafite ubumuga. Njyewe namaze kwigurira ikibanza kandi banyemereye ko bagiye kukinyubakira ngatura ahantu heza”.

Uwo musore avuga ko banaguze imashini zibafasha gukora inkweto z’ubwoko butandukanye. Kandi bafite gahunda yo gushakisha amasoko bagakora bakiteza imbere dore ko kuri konti yabo bamaze kwizigamiraho hafi ibihumbi 300frw arimo kubafasha kubona ibikoresho, abo bose barimo abagore bane n’abagabo bane.

Abakobwa n'abahungu bari babukereye baje kwinjizwa mu muryango FPR-Inkotanyi
Abakobwa n’abahungu bari babukereye baje kwinjizwa mu muryango FPR-Inkotanyi

Umuhuzabikorwa w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, avuga ko bakoze igikorwa cyo kurahiza abanyamuryango bashya kuko umuryango ugenda waguka kandi ukeneye imbaraga z’abakiri bato.

Avuga ko icyo basaba urubyiruko muri rusange ari ugukunda umuryango no kwitabira ibikorwa byawo, kandi rugaharanira amajyambere, naho ku kibazo cy’ikoranabuhanga bagaragaza ko rigikenewe mu cyaro, agahagamya ko bizagenda bikorerwa ubuvugizi bikanagerwaho kuko Umuryango ushyigikiye gahunda za Leta zo guteza imbere ikoranabuhanga.

.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka