Muhanga: Urubyiruko rurasabwa kuba ijisho ry’ubuyobozi n’abaturage

Inzego zitandukanye mu Karere ka Muhanga zirasaba urubyiruko kuba ijisho rya rugenzi rwarwo n’abaturage muri rusange, kandi ibitagenda rukabishyikiriza izindi nzego z’ubuyobozi kugira ngo ahagaragaye ikibazo gikemukire igihe.

Ubuybozi buvuga ko urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu z’iminsi iri mbere kuko ari rwo rurimo abayobozi beza b’igihugu, ababyeyi beza, n’abandi bazahagararira igihugu muri rusange.

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, Shyerezo Norbert, aganira n'urubyiruko rwa Muhanga.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Shyerezo Norbert, aganira n’urubyiruko rwa Muhanga.

Mu nama rusange ihuza urubyiruko ruhagarariye urundi mu mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uhagaze François, yavuze ko urubyiruko rwagombye kumvira ababyeyi ariko rukanasesengura niba ibyo barubwira ari ukuri koko kuko usanga hari igihe baruvangira.

Ahereye ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu rubyiruko, Uhagaze avuga ko biterwa no kumvira ababyeyi babo batabanje kumva no kureba icyarugirira akamaro mu buzima buri imbere.

Akomeza asaba urubyiruko gufata iya mbere mu gushyira mu bikorwa no gushishikariza Abanyarwanda gahunda za Leta zibateza imbere kuko nirwubaka igihugu kibi kizabateza ibibazo mu gihe kubaka igihugu cyiza bizatuma rukomera n’abazarukomokaho.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Karere ka Muhanga, Inspector of Police Claver Kayihura, avuga ko urubyiruko ari rwo ruzaba rufite mu nshingano kuyobora igihugu, ku buryo rutitwaye neza byatuma igihugu gicika intege.

Urubyiruko rwa Muhanga rwiyemeje ko rugiye kurushaho kuba ijisho ry'umuturage kandi rugafasha inzego za Leta mu miyoborere myiza.
Urubyiruko rwa Muhanga rwiyemeje ko rugiye kurushaho kuba ijisho ry’umuturage kandi rugafasha inzego za Leta mu miyoborere myiza.

IP Kayihura asaba urubyiruko gufatanya mu kubungabunga umutekano w’igihugu n’abaturage kandi rugaharanira kwiga hakiri kare no kubana neza n’abandi rugatanga amakuru ku zindi nzego ruramutse ruhuye n’imbogamizi.

Agira ati “U Rwanda ntirukeneye abapolisi b’abasinzi, murwanye ubusinzi, ntirukeneye abayobozi banywa ibiyobyabwenge nimubihashye”.

Naho Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Shyerezo Norbert, asaba urubyiruko gushishikarira umurimo rukiteza imbere kuko usanga iyo umuntu ari umukene atabasha kugira undi agira icyo amarira.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nteko rusange y’urubyiruko rw’Akarere ka Muhanga igaragaza ko urubyiruko rwiyemeje kwaguka no kwigisha urundi rubyiruko kugira ngo urubyiruko muri rusange rwiteze imbere, gusesengura ibivugwa n’ibikorwa hagamijwe kuvanamo indangagaciro zikwiriye Umunyarwanda.

Urubyiruko kandi rwanzuye ko rugiye gukora ubukanguramaba kuri gahunda za Leta zirimo umuganda, ubwisungane mu kwivuza, ibikorwa by’umuganda, umutekano no kurwanya no gukumira ibyaha, n’izindi gahunda za Leta ziteza imbere urubyiruko.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka