Muhanga: Umwarimu yatwikiwe ibikoresho byo mu nzu harimo n’iby’ishuri

Mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Kibangu haravugwa umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri cya GS Kibangu, watwikiwe ibikoresho byo mu nzu, hagakekwa umukobwa bivugwa ko bari bafitanye ubucuti.

Amakuru atangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu Mukamutari Valerie, avuga ko ibyo byabaye mu ijoro ryo ku itariki 5 Mutarama 2023, ubwo uwo mwarimu yatahaga mu gitondo agasanga ibikoresho bye byahiriye mu nzu asanzwe acumbikamo.

Kuri iyo tariki ngo uwo mwarimu yari yiriranwe n’umwe mu bakobwa bafitanye ubucuti, basangira nyuma aza guhindura ajya ku wundi mugore na we bafitanye ubucuti, ari naho uwa mbere yaje kumusanga amusaba ko bataha mwarimu arabyanga.

Mu ma saa saba n’igice z’igicuku, ngo uwo mukobwa yongeye kuza gusaba uwo mwarimu ko bataha, arabyanga niko kumufungirana mu nzu aho yanyweraga ku mugore wundi bararanamo.

Mu gitondo uwo mugore ngo yafunguye idirishya ahamagara abantu hanze baza kubafungurira, mwarimu atashye asanga ibintu byose byo mu nzu byatwitswe n’abantu batahise bamenyekana.

Nyuma yo gutanga ikirego muri RIB, hashakishijwe amakuru maze nyuma y’iminsi ibiri hafatwa uwo mukobwa washakaga gutahana na mwarimu, n’abasore babiri bikekwa ko ari bo batwitse ibikoresho bya mwarimu, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhanga.

Uwo mwarimu avuga ko ibyahiriye mu nzu birimo, dipolome ye y’amashuri yisumbuye, uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, imyambaro, ibiryamirwa, amakarito abiri y’ibitabo yigishirizagamo, ibikoresho by’amashangarazi n’ibindi bifite agaciro k’asaga miliyoni imwe n’igice.

Ubuyobozi bw’icyo kigo buvuga ko nyuma yo kugenzura imikoreshereze y’ibikoresho by’ikigo, bamaze kubarura ibitabo byari biri kwa mwarimu 27, nk’uko ngo byanditse mu gitabo cy’ababitira, ariko ngo burakomeza gukurikirana icyo kibazo bumenye niba hari n’ibindi byangiritse.

Abakekwaho gutwikira uwo mwarimu baracyakorwaho iperereza, gusa bahakana ibyo bashinjwa kuko batafatiwe mu cyuho, mwarimu we akavuga ko bamwishyuye ibye bangije ntacyo yaba akibakurikiranyeho.

Mu gushaka kumenya icyo uwo mwarimu avuga ku byamubayeho, yavuze ko mu myaka 15 amaze i Kibangu ntawe bigeze bagirana ikibazo, kandi ko nta bucuti bwihariye agirana n’ukekwaho kumutwikira ibikoresho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka