Muhanga: Umwana wabwirwaga ko avuze uwamuteye inda ku myaka 14 yapfa yagannye RIB

Umwana wo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyabinoni wabwirwaga ko avuze uwamuteye inda ku myaka 14 yahita apfa, ubu yiyemeje kugana urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kugira ngo uwamuteye iyo nda akurikiranwe.

Abaturage batuye mu cyaro bishimiye kwegerezwa serivisi za RIB
Abaturage batuye mu cyaro bishimiye kwegerezwa serivisi za RIB

Uwo mukobwa ubu ufite imyaka 22 avuga ko hashize imyaka itandatu atewe inda n’umugabo wari ucumbitse aho yarererwaga kwa nyirakuru, maze bamutegeka kutazavuga uwayimuteye bamubeshya ko yahita apfa.

Agira ati "Icyo gihe uwo mugabo amaze kuntera inda hakurikiyeho kunjyanwa mu nzego zitandukanye ngo mvuge uwayinteye nkazibwira ko ari umuntu ntazi wamfashe ku ngufu, ahanini kuko nyogokuru yambwiraga ko mvuze umugabo wanteye inda kandi tutabana nahita mpfa. Byatumye nkomeza kumuhishira, ariko ndamuzi neza ni umugabo wabaga aho na n’ubu namushinja kuko umwana twabyaranye arahari ni cyo kimenyetso baranasa ni nka fotokopi".

Uwo mukobwa ubuzima bwakomeje kumugora kubera kurera umwana na we ari undi bimutera kujya gushakira ubuzima mu mujyi wa Kigali, na ho yahaterewe indi nda ariko ngo umwana se aramutwara akaba yifuza ko n’uwo babyaranye mbere yamufasha kurera cyangwa agatwara umwana we kuko atagishoboye kumutunga.

Agira ati "Ku myaka 22 mbyaye kabiri, nta cyerekezo mfite ubu kwa nyogokuru barananyirukanye ngenda ndaraguzwa n’uwo mwana wanjye, nishimiye ko RIB yatwegereye nkaba ntanze ikirego cyanjye kandi bambwiye ko bagiye kugikurikirana".

Abayobozi b'amasibo bavuze ko nibura hari abana babiri babyaye badakuze aho bayobora
Abayobozi b’amasibo bavuze ko nibura hari abana babiri babyaye badakuze aho bayobora

Abateye abakobwa inda badakuze bagiye gukurikiranwa

RIB yatangije icyumweru cy’ubukanguramba ku kurwanya ibyaha no gukumira ihohoterwa mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Muhanga, cyane cyane iyo mu cyaro bigoye ko abahatuye babona ku buryo bworoshye uko batanga ibirego maze isaba abayobozi b’inzego z’ibanze gutegura urutonde rw’amazina y’abakobwa babyaye badakuze, kugira ngo ibibazo byabo bikemuke.

Umuyobozi ushinzwe gukumira ibyaha muri RIB, Ntirenganya Jean Claude, yatangaje ko nibura mu gihuhu hose umwaka ushize wa 2020 abakobwa batarageza imyaka y’ubukure basaga 6000 basambanyije, muri bo 103 ni abo mu Karere ka Muhanga.

Yavuze ko abo bana bahohoterwa babikorerwa n’abaturanyi babo bityo ko inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zikwiye gufatanyiriza hamwe gukumira ibyo byaha kuko uko bigenda byiyongera ari ko bishyira ubuzima bw’abana mu kaga.

Agira ati "Abantu baragenda bata ubumuntu gahoro gahoro ku buryo hari n’ababyeyi byagaragaye ko bisambanyiriza abana, birashoboka ko hari abantu batakicara mu nzego ngo baganire ibibazo babifateho n’imyanzuro".

Ntirenganya avuga ko nibura abakobwa 6000 badakuze basambanyijwe umwaka ushize
Ntirenganya avuga ko nibura abakobwa 6000 badakuze basambanyijwe umwaka ushize

Avuga ko indwara yitwa ntiteranya iri mu bituma ibyaha bihishirwa kandi abayobozi bakwiye kubyirinda, hari kandi na bamwe bakirangwa n’inda nini aho kurenganura umwana wahohotewe ahubwo bakaka ruswa ngo ibyaha bihishirwe.

Agira ati "Hari abayobozi bamenya ko umuntu runaka yahohoteye umwana akajya kumwegera amubwira ko natagira icyo akora bamutanga agahanwa. Ugasanga umuyobozi w’umudugudu yagiye kunga umuryango w’umwana wasambanyijwe n’uwamusambanyije nyamara bwa buzima bwa wa mwana uba ubushyize mu kaga kandi yari kuzavamo umuntu w’ingirakamaro".

Yongeraho ati "Abayobozi mwicarane mwungurane ibitekerezo uko mwakorana mu gukumira ihohoterwa kuko iyo umwana w’imyaka 14 atewe inda kumubona ahetse undi ntibikwiye, buriya gufasha abana mu burere ni cyo bazagenderaho baduha agaciro".

Imyitwarire y’ababyeyi b’ubu na yo irakemangwa

Ntirenganya avuga ko imyitwarire y’ababyeyi ari yo abana bashingiraho kandi ko igihe abantu bakuru bitwaye nabi abana babo babakurikiza, bikarushaho kubangiza mu mitwe, mu gihe bakwiye kubegera bakabafasha kumva indangagaciro zibafasha mu buzima bwabo.

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri RIB, Anicet Rangira, asobanura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, akanagaragaza ingaruka z’ihohoterwa na serivisi zitangwa na Isange One Stop Center mu gufasha uwahohotewe, akaba yabasobanuriye ku ngaruka z’ihohoterwa.

Muri izo ngaruka harimo impfu mu miryango, ubukene, amakimbirane, indwara zidakira n’ibindi bibangamiye umuryango nyarwanda, asaba inzego zose zirimo abayobozi b’amasibo, abayobozi b’imidigudu, abajyanama b’ubuzima, inzego z’abagore n’urubyiruko gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyo byaha birwanywe.

Urugero nyuma y’ibyo biganiro, ba mutwarasibo bagaragaje ko nibura buri sibo yabonekamo abana babiri babyariye mu rugo ari na ho yahereye abasaba gukora urutonde rw’abo bakobwa rugashyikirizwa umurenge ugatangira kurunoza kugira ngo RIB itegure dosiye z’ababateye inda, kuko igihe hari ibimenyetso icyaha kidasaza.

Agira ati "Uwasambanyijwe ari umwana icyo cyaha ntigisaza kandi kuba ababateye inda bigaramiye, abana bagakomeza kurera abandi ibyo ni uguhishira icyaha. Mugende mutegure amazina y’abo bana babyaye kuko barasambanyijwe ubundi mu minsi mike ndabizi ko muzaba mwatangiye kumenya ababahohoteye natwe tugakora akazi kacu".

Rangira asaba abayobozi b'amasibo gukora urutonde rw'abakobwa babyariye iwabo badakuze kugira ngo bafashwe gukurikirana ababateye inda
Rangira asaba abayobozi b’amasibo gukora urutonde rw’abakobwa babyariye iwabo badakuze kugira ngo bafashwe gukurikirana ababateye inda

Yabibukije ko kwigira nyirantibindeba ku burere bw’abana na bo bizabagiraho ingaruka igihe ababangiza bakomeza guhishirwa.

Agira ati "Mu rwego rwawe urabona umwana wa runaka ashukwa ukarebera, nyamara ejo uwawe niwe bizabaho, ahubwo ikibazo cyamara kuvuka uri aho ureba ukajya gutanga inama zo guhishira uwakoze amakosa".

Avuga ko abayobozi ari bo barebera urubyiruko rwangirika kuko barebereye bagakuza imyitwarire mibi, kuko ntawe wigeze abakebura, buhoro buhoro hakaza kuvuka ibibazo bigoye kubikemura.

Gusambanya umwana bivuze gushyira urugingo urwo ari rwo rwose mu gitsina cy’umwana no mu kibuno cye, gushyira igitsina mu cy’umwana, kumwikubaho ugamije gushimisha umubiri, kumukora ku mabere n’ibindi bigamije ishimisha mubiri byose bifatwa nk’ibyaha byo gusambanya abana, kandi bihanishwa ibihano bikomeye birimo no gufungwa burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka