Muhanga: Umuyobozi wungirije w’akarere yakize kwihora yari afitiye burugumesitiri wabo

Mu biganiro bijyanye na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” byari bigenewe abakozi b’akarere ka Muhanga ku wa 28/11/2013, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere Francois Uhagaze yatanze ubuhamya bwe bujyanye n’ukuntu yabohotse amateka yaciyemo.

Uhagaze yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, yigaga mu gihugu cy’u Burundi ariko atuye mu Rwanda we n’umuryango we kuko yatahaga mu gihe cy’ikiruhuko. Ku bw’ivangura ryabaga mu Rwanda, iyo yazaga mu kiruhuko iwabo yarahigwagwa ngo barebe umusore wagiye kurahura ubwenge hanze.

Uwari ku isonga mu kumuhiga ni uwitwaga Kabasha wari burugumesitiri wa komini yabo ya Bwakira mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye.

Ibi byatumaga aza mu kiruhuko yihishe kugirango atazavaho afatwa agafungwa cyangwa akaba yakorerwa ubundi bugizi bwa nabi, nyamara ntibyabuzaga ubuyobozi kumenya ko yaje kuko iyo batamubonaga bahitaga bafata umubyeyi we.

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, imari n'amajyambere Francois Uhagaze.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere Francois Uhagaze.

Ati: “iyo nazaga bazaga kundeba bambura bagafata umusaza, ubwo bakamujyana bakamufunga sinzi ibyo yababwiraga igihe runaka agafungurwa bigahora uko buri gihe uko nje”.

Jenoside ibaye, Uhagaze yaje kujya mu gisirikare cyari icya RPF Inkotanyi aza mu Rwanda yumva afite imigambi yo kwihimura kuri uyu muburugumesitiri wamuhigaga.

Muri icyo gihe ngo abantu benshi bashakaga kwihorera ku bw’imiryango yabo bari baramaze. Ubuyobozi bwa gisirikare icyo gihe ngo bwarapererezaga bukamenya aho umusirikare wabo avuka kugirango batazakora ikosa ryo kumwoherezayo akaba yakwihorera.

Bageze hafi yo mu Birambo muri Komini ya Bwakira aho yavukaga ngo niho yaje kuvuga imigambi ye bahita bamufunga iminsi ibiri, avamo bamwohereza Ruhango kure y’aho kugirango imigambi ye atayigeraho.

Ati: “buriya mu gisirikare niho hantu nabonye bubaka Ubunyarwanda kurusha ahandi”.

Mu bari bitabiriye ikiganiro nta wundi wavuze ibimuri ku mutima.
Mu bari bitabiriye ikiganiro nta wundi wavuze ibimuri ku mutima.

Uhagaze avuga ko kubera inyigisho yahawe mu gisikare gutekereza kubyo burugumesitiri yamukoreye byagiye bishira ndetse kugeza na n’ubu yavuze ko atazi niba ariho cyangwa atariho.

Uyu muyobozi yasabye abandi bari aho ko bakwimakaza kwatura ibibaremereye ku mutima kugirango babashe kuba bakira ibikomere bafite ku mutima nyamara nta n’umwe wabonetse watura ikiri ku mutima we nk’uko byagenze mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 3 )

abanyarwada bose ubu bari kubabarirana, kandi nibyo bizazamura imyumvire ndetse no gufatanya kw’abaturage, abanyarwanda reo bose bakwiye kumva ko iyi politiki ari iyabo kandi aribo ifitiye akamaro

birasa yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

none se ubwo ko atasabye imbabazi z’uwo mugambi mubi yari afite

rukundo yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

Bavuga lki!
Urakina n’abanyagitarama!

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka