Muhanga: Umuyobozi w’umurenge wa Mushishiro yitabye Imana ku munsi w’amavuko ye
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushisiro mu karere ka Muhanga, Sixte Mungarakarama, yitabye Imana ku wa gatandatu tariki 28/07/2012, umunsi yagombaga kwizihizaho isabukuru y’amavuko ye.
Mungarakarama wavukite i Mututu mu karere ka Nyanza tariki ya 28/07/1968, yari amaze igihe kigera hafi ukwezi mu bitaro arwaye, abari bamurwaje ndetse n’umuryango we utangaza ko urupfu rw’uyu mugabo rwabatunguye kuko ngo yari amaze iminsi bigaragara ko ari koroherwa.
Yabanje kurwarira mu bitaro bya Kabgayi ariko aza gusezererwa ngo ajye kurwarira mu rugo kuko yari yatangiye koroherwa. Akigera mu rugo yahise yongera kuremba noneho birushijeho kuburyo byabaye ngombwa ko bamwohereza mu bitaro bya kamibuza bya Kigali (CHUK).
Muri ibi bitaro yari ahamaze icyumweru n’umunsi umwe aharwariye indwara zo mu nda kuburyo ngo yahatakarije amaraso menshi ndetse no kumwongerera andi byabaye ikibazo gikomeye.
Mungarakarama yashyinguwe 30/07/2012 mu karere ka Muhanga yakoreragamo. Yaherekejwe n’abantu b’ingeri zose benshi biganjemo abayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize uturere tw’u Rwanda.
Yarangirije amashuri ye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare aho yize ibijyanye n’indimi nyafurika (langue et literature Africaine). Yaharangije mu mwaka w’1995.
Mbere y’uko Mungarakarama aba umunyamabanga nshingwabikorwa yabanje gukorera ikinyamakuru Ingabo cya gisirikare, aho yari umuyobozi w’imari ndetse akaba n’umunyamakuru wacyo ubwo yari akiri umusirikare.
Nibwo yaje gusubizwa mu buzima busanzwe aza kuba umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyeza wo mu karere ka Muhanga, ahava ajyanwa mu murenge wa Mushishiro; umurenge wari ufite ibibazo byinshi cyane kubera Ibiza byari byarawibasiye.
Mu kwezi gushize yari yarajyanwe mu murenge wa Kiyumba ariko yitabye Imana atarawugeramo.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, avuga ko Mungarakarama yabaye umunyamurava ku kazi ke kandi ngo niwe wari ufite umurenge ukomeye kubera ibibazo by’ibiza byawibasiye.
Yagize ati “yahitwaye gitwari kuko ntiyigeze acika intege ngo ate abaturage kuko ibibazo byamurenze ahubwo yahuraga abasabira ubufasha”.
Mungarakarama asize umugore n’abana batatu; abaye umukozi wa kane w’akarere witabye Imana muri uku kwezi kwa Nyakanga, nyuma y´abakozi babiri b’Akarere ka Gisagara ndetse n’uwari umuyobozi w’ishami ry’Imari mu karere ka Ngororero bitabiye Imana muri uku kwezi.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Igendere Warintwari Igihecyose Tuzahora Tukwibuka Qgukundabantu Numurimo Ndakwibuka Urwaye Warikigabo Uvugangowakize Ntiwigeze Ucikintege Cga Nguzicanabakurwazaga
Nshuti tuzahoratukwibuka ukuntuwakundagaBantusinzakwibagirwadusangira kwamusiriri
ge ntacyo navuga kuko twari duturanye kwivuko i mututu gusa imana imwakire mubayo pe.kdi natwe umuryango we wose tugume tuwufate mumugongo.
Uwavuga ubutwari yagize bwakwira bugacya mu murenge wa CYEZA yahavuye uwusizemo ibyiza gusa. IMANA imwakire mu bayo
Oh mon Dieu uramabaje n’ubwo ntari nkuzi ariko numvise ibigwi byawe (urukundo no guhora wisekera) nsanga duhuje. Imana yo mu ijuru ikubabarire ikakire mu ntore zayo, umuryango wawe n’inshuti bazongere kukubona.
Imana iguhe iruhuko ridashira Sixte. muri kaminuza yari umwe mu bo twitaga Les septs merveilles. apfanye urukundo, gukundwa no guhora yisekera hamwe no kudakomeza ubuzima.
azize iyihe ndwara?yari afite imyaka ingahe?
RIP sixte tuzahora tukwibuka, igendere wiruhukire, Imana ikwakire muvandimwe.
imana imuhe iruhuko ridashira
Late Sixte, Imana ikwakire mu bayo. Ndazirikana cyane ukuntu wakundaga kwisekera, umuntu ntamenye akababaro kawe n’iyo waba urwaye. No kuri UNR wahoraga witwaye neza, useka, wambara neza ukaberwa. Ndahamya ko wakundaga abaturage bawe,none urabasize!Igendere muvandimwe, kandi twhanganishije umuryango wawe. Imana ikwakire mu bayo kdi ikwishimire iteka.