Muhanga: Umugore amaze imyaka 10 afunzwe atagerwaho n’abo mu muryango we

Immaculee Mukambabazi; ukomoka mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga, amaze imyaka 10 afungiye muri gereza ya Muhanga akaba avuga ko ababazwa n’uko umuryango we wamutereranye kuva yagafungirwa muri iyi gereza mu mwaka wa 2004.

Mukambabazi w’imyaka 47 akaba yarafunzwe kuko yakuyemo inda ku bushake asobanura ko afite umugabo batumvikanaga kuva cyera ku buryo byatumaga yigunga mbese akamubera umutwaro nk’uko abisobanura.

Ibi ngo byaje kumuviramo icyaha cyo kuryamana n’undi mugabo wo mu gace k’iwabo ariko ngo nubwo baryamanye ntiyabishakaga kuko atari indaya nk’uko abisobanura ahubwo ngo asa n’uwafashwe ku ngufu n’uyu mugabo.

Uyu mugore mu kuryamana n’uyu mugabo ngo yanze kugira icyo avuga cyangwa ngo atabaze kuko uwamusambanije yari umuhungu wo kwa sebukwe ni ukuvuga umuvandimwe w’umugabo we.

Ubu busambanyi bwaje kumuviramo gusama inda y’uyu mugabo batasezeranye. Ibi bikaba byaramuteye kumva ko iyi nda niramuka imenyekanye azamererwa nabi no kwa sebukwe bari basanzwe bazi ko umukazana wabo yitonda ndetse byongeyeho ko atwaye inda y’umuvandimwe w’umugabo we.

Mukambabazi kandi ngo yibazaga uko umugabo we n’ubundi wari usanzwe amufata nabi uko noneho nabimenya azitwara ahitamo gukuramo inda biba ahubwo aribyo bimenyekana.

Iki cyaha cyo gukuramo inda nicyo cyatumye akatirwa imyaka 12 y’igifungo kuri ubu akaba amazemo imyaka 10; ni ukuvuga ko mu myaka ibiri azaba asohotse muri iyi gereza.

Akomeza avuga ko kuva yafungwa mu mwaka wa 2004 yatangiye kubona abana yabyaye mu mwaka wa 2009 ku buryo ngo yari yanabibagiwe. Ati: “baje narahangayitse, mbese ku buryo baje nkabayoberwa amasura ndi umubyeyi wababyaye”.

Aho abana baziye ku musura bwa mbere nyuma y’imyaka ine, ngo yamenye ko impamvu batazaga kumusura ari umuryango wangaga kubarekura ngo babe bamugeraho.

Nyamara nubwo abana babasha kumusura kugeza magingo aya umugabo ariwe se w’abana be kuva yafungwa ni ukuvuga mu myaka icumi ishize ntabwo arongera kumubona kuko atigeze amugeraho na rimwe.

Uyu mugore we atekereza ko umugabo nubu yaba akibabajwe n’icyaha yakoze akaba ariyo mpamvu atamugeraho. Si umugabo we gusa utamugeraho kuko ngo na bamwe mu bavandimwe be nabo batajya bamugeraho kuva yafungwa.

Nubwo ngo agenda agerwaho n’ingaruka z’icyaha yakoze, avuga ko ubu nta kibazo afite ku mutima we kuko yumva yihannye. Kuba abana be baza kumusura ngo abasha kubaha inama zo mu buzima busanzwe ku buryo ngo abona hari aho byabakuye ndetse hari n’aho bimaze kubageza.

Ngaboyisonga M. Donatille, komiseri w’agateganyo mu rwego rw’igihugu rushinzwe amagereza, imfungwa n’abagororwa (RSC), akaba afite mu nshingano ze imibereho myiza y’abagororwa n’imfungwa, avuga ko kuri ubu bari gushishikariza abantu bafite ababo muri gereza ko babitaho bakabasura nubwo baba barahemukiye igihugu ndetse bakanasebya imiryango yabo.

Akomeza avuga ko ari ibisanzwe ko iyo umugore afunzwe umuryango we uramutererana ndetse n’abaturanyi by’umwihariko umugabo we ngo usanga atakira ko umugore afunzwe. Ati: “nubwo yakosheje bongere bumve ko uyu munsi hari ikintu yahindutseho ko ashobora kongera kuba umuntu muzima”.

Asobanura ko iyo imfungwa igeze muri gereza atangiye kugororwa yarakatiwe ngo atangira guhinduka kubera gahunda za Leta aba agenerwa umunsi ku wundi.

Uyu muyobozi asaba ko imiryango yakwita ku babo bafunze kuko iyo babatereranye bagorana cyane mu kubagorora ariko ngo iyo basuwe nta kibazo kihaba.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 7 )

Muraho Mbabazi,uzadukurikiranire niba uwamuteye inda atarahanwe kko niwe nyirabayazana.

Nzaramyimana Elissa yanditse ku itariki ya: 15-03-2014  →  Musubize

uyu uvuga ngo gukuramo inda , ntibyatuma umara imyaka icumi? waruziko aba yishe umuntu? nimugira n’amarangamutima mujye mugereranya, ko utagiriye impuhwe icyo kibondo yavukije ubuzima? ariko kandi umuryango we wigaye kubwo kutagera kumuntu wabo, erega nibyaye ikiboze irakirigata.

kalisa yanditse ku itariki ya: 12-03-2014  →  Musubize

Gukuramo inda udashaka ntago byagombye kuba icyaha rwose ! ili nihohioterwa !!! 12 years kunda udasha !!! kumubili wawe ???

Kizanye yanditse ku itariki ya: 12-03-2014  →  Musubize

Mwaramutse, Gerard urakoze kuri iyi nkuru, ariko si uyu mubyeyi wenyine ufite ikibazo nk’ icyo ariko abafite ababo bataye nk’ uko bisubireho, kuko bwo wananirwa kwakira umuntu icyaha yakoze umwaka umwe basi wageza kuri 5 utaranagira n’ amatsiko yo kumenya icyabimuteye? Hoya rwose njye ibi ndabona ahubwo ari nka GBV, umugore nawe ni umuntu yakosa, ariko ukosheje ntacibwa. Kuko iki kibazo ahanini kigaragara iyo ari umugore ufunzwe, abagabo bo barasurwa ndetse n’ abagore bagakomeza kubabera fidele pe! Twisubireho

Alias yanditse ku itariki ya: 12-03-2014  →  Musubize

umugore wo muri nyarusange iyonda ya kuyemo uwo mwana iyo yemera akamurera ko nubundi yari yakoze icyaha cyo gusambana ntamwice kweli yarahemutse ntazongere.

alias yanditse ku itariki ya: 12-03-2014  →  Musubize

ikindi mbaza uwamuteye inda? kuki we batamufunze? asyi nukuri this is total ihohoterwa...

kess yanditse ku itariki ya: 12-03-2014  →  Musubize

ariko abantu bazira ubusa koko gukuramo inda bigatuma umara imyaka 12 ntacyo wungura igihugu ahubwo wicuramo umutima mubi muri gereza?????? harageze ko amategeko ahinduka...thats silly!

kess yanditse ku itariki ya: 12-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka