Muhanga: Umugabo yahunze urugo rwe kubera guhohoterwa n’umufasha we

Mu gihe bikunze kuvugwa ko abagore ari bo bahura n’ibibazo by’ihohoterwa, Umugabo witwa Karemera Viateur, atuye mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga yigeze guhunga urugo rwe kubera ahohoterwa yakorerwaga n’umugore we.

Karemera washakanye na Anastasie Namukasi, avuga ko umugore we yamuhoteraga kuko we yari ashaje undi akiri muto, ati: “yaramboneranaga ngo ndashaje we akiri muto, ubwo nanjye nacyo navugaga”.

Nyuma yo kwahukana kwa Karemera, umugore we na we yarahukanye urugo rusigarira aho nuko umuyobozi w’umudugudu atumiza kuri Karemera ngo agaruko kuko abana bari basigaye bonyine.
Nyuma yahoo ubuyobozi bw’umudugudu bwanatumijeho umugore burabumvikanisha.
Karemera avuga ko kuva ubwo umugore we yahise agabanya amarere ku buryo ngo nta kibazo bakigirana nka mbere.

Abaturanyi ba Karemera bavuga ko igituma abagabo bahohoterwa ariko ntibimenyekane ariko babiceceka ngo badaseba kubera umuco wo kumva ko badakwiye guseba. Bavuga ko kuba ibya Karemera byaramenyekanye ari uko byari bimaze kumurenga kandi abimaranye igihe kinini nawe yarabihishiriye.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Murekezi Anastase, wari waje kwifatanya n’abaturage b’umurenge wa Nyarusange kwizihiza umunsi w’umugore, avuga ko iri hohoterwa riterwa n’amateka igihugu cyanyuzemo arimo na Jenoside yatumye Abanyarwanda baba mu buzima bubi ku buryo bunyuranye. Yavuze ko ubuyobozi bugiye kubishyiramo imbaraga kugira ngo aho ihohoterwa rikigaragara ricike.

Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 08/03/2012, Minisitiri w’umuryango n’iterambere ry’umugore yibanze ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo aho abashakanye basigaye bicana. Minisitiri Inyumba Aloysia yavuze ko abashakanye bakunze bakunze kutumvika biturutse ku bujiji no ku mitungo.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umugore mu karere ka Muhanga, hatanzwe inka ku miryango 6 itishoboye muri gahunda ya girinka n’inkongoro y’amata kuri buri mwana.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka