Muhanga: Ubuyobozi bwaribeshye bumuha ibyangombwa byo kubaka buranamusenyera

Mu gihe byari bimenyerewe ko abubaka nta byangombwa byo kubaka bafite aribo basenyerwa, umugabo witwa Ndamage Sylvin utuye mu mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye yaraye asenyewe kuri uyu wa 17/11/2014 nyuma y’uko yubatse afite ibyangombwa bibimwemerera.

Ibi byangombwa bigaragaza ko byemerera Ndamage kubaka inzu ntoya yiyongera kuyo atuyemo (Annexe) y’ibyumba 10, nk’uko bigaragara ku gishushanyo giherekeza icyangombwa yahawe.

Ndamage avuga ko yatunguwe no kubona abantu baza kumusenyera kandi yemerewe kubaka bityo agasaba ko yarenganurwa.

Agira ati « ku cyumweru taliki 16 nibwo Mayor yaje avuye gusenga ari kumwe n’umugabo we maze ansaba guhagarika kubaka, bucyeye bwaho nibwo abantu baje kunsenyera kandi ntarigeze mbimenyeshwa, none ndagira ngo inzego zose zindengere ».

Ndamage asaba ko yarenganurwa cyangwa akishyurwa ibyo yari amaze gukora kuko yubatse yahawe icyangombwa.
Ndamage asaba ko yarenganurwa cyangwa akishyurwa ibyo yari amaze gukora kuko yubatse yahawe icyangombwa.

Ndamage avuga ko yabonye igipapuro kivuga ko yanze gusinya ibaruwa imuhagarika kubaka ariko agahakana ko iyo baruwa yaba yarayibonye, akavuga ko ategereje ko yakwegerwa n’ubuyobozi bakaganira kuri iki kibazo cyangwa akitabaza izindi nzego.

Ndamage avuga ko atemera ibaruwa yanditswe kuri 12/11/2014 akavuga ko iyo nyandiko yaje mu ma saa munani taliki ya 17/11/2014 ubwo yari amaze gusenyerwa, akavuga ko irimo uburiganya kuko ngo igaragaraho gusiba zimwe mu nyuguti no kongeraho izindi kandi uwayisinyeho akaba atari ahari mu gihe bigaragara ko yasinyiwe.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga kuri iki kibazo, Kigali today yaganiriye n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Uhagaze François maze atangaza ko ibyo Ndamage avuga nta shingiro bifite kuko ngo yahagaritswe kubaka akanga nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko yahawe icya ngombwa kimwemerera kubaka inzu zitagendanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.

Ubuyobozi buvuga ko icyangombwa cyemerera Ndamage kubaka yagihawe habayeho kwibeshya.
Ubuyobozi buvuga ko icyangombwa cyemerera Ndamage kubaka yagihawe habayeho kwibeshya.

Uhagaze avuga ko we ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku bavuganye na Ndamage kuri iki kibazo ariko akanga akabirengaho.

Agira ati « icyo cyangombwa jye sinkizi, icyangombwa gitanzwe n’umutekinisiye ntawe umugiriyemo inama ntagaciro tugiha. Uriya muturage ahantu atuye ahafite icyangombwa cyo gutura, tukaba twaramusabye ko niba ashaka kugira ikindi ahakoresha agomba kubanza guhinduza icyangombwa hakitwa ahantu ho gucururiza nyuma akandika asaba ko yahabwa icyangombwa cyo kubaka bene aho, ariko twatunguwe n’uko byose yabihinduye imfabusa ».

Uyu muyobozi avuga ko icyangombwa Ndamage yahawe kitashingirwaho ngo akomeze kubaka kuko ngo atigeze abanza guhinduza icy’ubutaka bwagenewe ngo aho atuye hitwe aho gucururiza, nyuma yake ibigendanye n’amabwiriza yo kubaka inzu z’ubucuruzi.

Nyuma y'iminsi itanu Ndamage ngo yandikiwe asabwa guhagarika kubaka ariko iyi baruwa ntayemera.
Nyuma y’iminsi itanu Ndamage ngo yandikiwe asabwa guhagarika kubaka ariko iyi baruwa ntayemera.

Ku kibazo cy’uko yahawe ibyangombwa kandi akaba asenyewe ntandishyi ahawe, umukozi w’ibiro by’ubutaka ushinzwe imyubakire mu mujyi, ari nawe watanze icyangombwa cya mbere, avuga ko yatanze icyangombwa yibeshye nyuma akohereza ibaruwa yo kugitesha agaciro, cyakora ngo ni ubwa mbere bibaye ku buryo atazi niba hari icyo amategeko agena nk’indishyi.

Umujyi wa Muhanga ukunze kugaragaramo ibibazo byo gusenyera abubatse mu buryo butemewe n’amategeko, ahanini amazu amaze kuzamuka ari hafi yo guturwamo, abayobozi b’inzego z’ibanze bagatungwa agatoki mu kudatangira amakuru ku gihe kugira ngo uwakoze amakosa ahagarikwe hakiri kare.

Mu byumba 10 yari yemerewe kubaka yari amaze kurangiza 8.
Mu byumba 10 yari yemerewe kubaka yari amaze kurangiza 8.
Iki nicyo gishushanyo Ndamage yaherewe uburenganzira ngo yubake inzu zimeze nkacyo.
Iki nicyo gishushanyo Ndamage yaherewe uburenganzira ngo yubake inzu zimeze nkacyo.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 5 )

ariko abayobozi ba Muhanga ko mwinyuramo, ubwo uwo muyobozi ntakantu bamuteye dore ko agakunda.mureka umuturage kuko muri indangare. uziko nibaruwa zabo zirimo amakosa ndebera nawe ngo gagogo aho kwandiko Gahogo barangiza bakohereza iBaruwa irimo amakosa angana kuriya.

cyamamare yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

YARARI KUMWE N,UMUGABO BAVUYE GUSENGA AKA NI AKARENGANE GAHETSE AKANDI BAMWISHYURE HAMWE NINDISHYI MUKUYOBORA KWANYU MUFITE PALAPALA"

THOMAS yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

kokokokokokoko

Elias yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

mbabaze , buriya se murabona iriya nyubako ari annexe , murasetsa , mubanze mutandukanye ibyangombwa byo kubaka , annexe , inzu , igikoni , toilette , etc.....

UMUGWANEZA Jeanne yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

Ngizo imanza bashora muri Leta bikayiteza igihombo, ntabwo bakwitwaza ngo baribeshye bamuha icyangombwa, iyo bibeshye bababa bemera indishyi z’ibyakwangirikika muri uko kwibeshya.

nizigiyimana yanditse ku itariki ya: 18-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka