Muhanga: Ubuyobozi bugiye kwita ku mugore umaze iminsi arara ku muhanda

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko butari bufite amakuru y’umugore umaze iminsi aba mu busitani bwo mu mujyi rwa gati w’ako karere ariko ngo ubwo bumenye icyo kibazo bugiye kugikurikirana.

Hashize iminsi, mu busitani bwo mu mujyi wa Muhanga imbere y’isoko rikuru ry’aka karere hari umugore uvuga ko yitwa Mariya Gloriyoza bicyekwa ko afite ikibazo cyo mu mutwe kubera ibyo akora n’ibyo avuga.

Uyu mugore aba acanye muri ubwo busitani atetse mu bikopo by’amadebe ndetse rimwe hari ubwo aba atetse mu bikopo bya plastike; ari na kimwe mu bihita bigaragaza ko afite ikibazo mu mutwe.

Uyu mugore atabasha gusubiza neza ibimwerekeyeho avuga ko aho akomoka ari hakurya y’amazi naho ngo bahita muri Gitarama.

Iyo umubajije ikibazo afite avuga ko arwaye malariya. Naho wamubaza igihe yayirwariye cyangwa igihe yaziye muri ubu busita akavuga ko ari ejo. Nyamara abamubona bavuga ko amaze igihe kigera hafi ku byumweru bibiri.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Fortune Mukagatana avuga ko uyu mugore batari bamubona ariko ngo bagiye gushaka uburyo bamukurayo akajyanwa kuvuzwa.

Madamu Mukagatana avuga ko iyo babonye umuntu nk’uyu mugore ngo babanza kumenya niba ari umurwayi wo mu mutwe kugirango bamenye niba bamujyana kwa muganga cyangwa bakamenya niba ari inzererezi bakamujyana mu kigo cyabugenewe.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bayobozi , nimukore uko mushoboye mumwiteho nubwo arwaye bwose ariko ni umunyarwanda. ndashimira muri rusange aba bayobozi baka karere ko batajya batererana abari mu kaga cg abafite ibibazo runaka

gatana yanditse ku itariki ya: 10-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka