Muhanga: Serivisi mu biro by’ubutaka irakemangwa kubera abakozi bake

Ibiro by’ubutaka by’akarere ka Muhanga (Muhanga one Stop Centre) bifite abakozi batatu gusa mu gihe ngo bakagombye kuba 12, ibi bigatuma umukozi umwe akora aha bane mu gihe mu mirenge naho aba bakozi batarahagera.

Ibi bituma abaza kwaka serivisi banenga uko bazihabwa kandi nyamara abakozi ntako baba batagize ariko kubera ubuke bwabo bigatinza amadosiye yashyikirijwe ibi biro, mu gihe impinduka zose mu ihererekanya ry’ubutaka haba kubuhabwa cyangwa se kubugurisha zigomba gushyikirizwa ibi biro.

Nkundiye Théophile, avuga ko bikigoye ngo umuntu abashe guhinduza ibyangombwa by’ubutaka umuntu yaguze bigatuma abaturage bahitamo kugura bagaterera iyo ntibahinduze ibyangombwa.

Ibiro by'ubutaka bikorerwamo n'abakozi batatu gusa bakagombye kuba 12.
Ibiro by’ubutaka bikorerwamo n’abakozi batatu gusa bakagombye kuba 12.

Ibi ngo bituma n’abashaka kubaka bakererezwa bigatuma bahitamo kubaka mu buryo butemewe n’amategeko kubera kwanga guhora basiragira ku biro by’ubutaka biri ku karere gusa.

Nkundiye agira ati « abaturage b’imirenge 12 bose baka ibyangombwa ku biro biri ku karere, bizarangira ryari ko buri munota ibintu by’ubutaka bihora bihinduka, kandi n’abakozi badahagije » ?

Nkudiye yifuza ko abakozi b’ibiro by’ubutaka byashyirwa muri buri murenge kuko kuba abakozi badahagije, no mu mirenge bakaba badahari biteza ikibazo mu kubona serivisi nziza.

Kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko abakozi b’ibiro by’ubutaka badahagije koko kandi itegeko rikaba rigena aba bakozi, ariko ngo muri iki gihe akarere ntikemerewe gushyiramo abakozi bashya kubera ivugururwa ry’inzego muri minisiteri y’abakozi ba Leta.

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga avuga ko batemerewe gushyira abakozi bashya mu kazi kubera ivugururwa ry'inzego.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga avuga ko batemerewe gushyira abakozi bashya mu kazi kubera ivugururwa ry’inzego.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne avuga ko n’ubwo abakorera ku biro by’ubutaka mu karere batazahita bashyirwa mu myanya, akarere gafite ubushobozi bwo guhemba abakozi b’ubutaka mu mirenge ku buryo ngo bishobora kugeza mu kwezi kwa mbere umwaka utaha bashyizwe mu myanya muri buri murenge.

Uyu muyobozi avuga ko aba bakozi bashobora kuzagabanya ibibazo biri mu butaka bityo serivisi nziza zikagenda zitangwa.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki kibazo cya service ku biro by’ ubutaka birakabije ,njye maze amezi 6 narabuze ibyangombwa byo kubaka, kandi nibura buri cyumweru ndahanyura!Amaguru amaze guhira mu nzira.

alias yanditse ku itariki ya: 11-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka