Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
Urwego rw‘abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga rwabujije abacuruza ibyo kurya muri resitora kugurisha inzoga abafata amafunguro, kuko ngo bigera aho hagahinduka akabare.
Urwego rw’abikorera rwatangaje ko icyo cyemezo cyafashwe bisabwe n’ubuyobozi bw’akarere na Polisi mu rwego rwo kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19.
Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvénal, avuga ko ubuyobozi bw’akarere na Polisi muri ako akarere bafashe uwo mwanzuro kandi abacuruza resitora bakwiye kubyemera bakabishyira mu bikorwa batinuba.
Bamwe mu bacuruza resitora bagaragaza ko uwo mwanzuro ubangamiye serivisi zo kwakira abantu, kuko inzoga ihabwa umuntu wasabye amafunguro kandi batabangamiye gahunda y’imyanzuro ikubiyemo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortuné, avuga ko Akarere kasabye abikorera guhagarika kugurisha inzoga abafatira amafunguro muri resitora mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19, no kurwanya ubusinzi bwakunze kwigaragaza mu masaha y’akazi kandi utubari tutemerewe gukora.
Mukagatana avuga ko abashaka kunywa inzoga bajya bazigura bakajya kuzinywera mu ngo kuko byagaragaye ko aho bagurisha ibiryo ari na ho hafatirwa abantu basinze.
Agira ati "Byagaraye ko mu masaha y’akazi hari abantu bafatwa basinze kandi ugasanga banywereye muri resitora, usanga abantu basaba ibiryo ku masahane ntibanabirye ahubwo bakinywera inzoga bikabangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro igamije kwirinda COVID-19".
Mukagatana avuga ko guhagarika kugurisha ibinyobwa bisembuye abari gufata amafunguro hanagamijwe kunoza gahunda yo gucuruza mu buryo bugezweho, aho abantu bakwiye kuticara ngo barye gusa ahubwo bakwiye no kumenyera kugura amafunguro bakayagendana bakunguka umwanya kandi bakanirinda ubusinzi.
Agira ati "Inzoga bazigure bazinywere iwabo, abantu si ngombwa ko bicara ngo bafate amafunguro banakwiye kwiga gutwara amafunguro aho bari. Abantu babyumve neza ntabwo tugamije kubangamira abacuruza resitora cyangwa kubangamira abaturage bacu, tugamije kubangamira COVID-19 ahubwo".
Uwo muyobozi yongeraho ko gukomorera abacuruza resitora byatumye hari amabwiriza yo kwirinda atubahirizwa, bityo ko hakwiye gufatwa izindi ngamba kugira ngo icyorezo gicike imirimo ikomeze nk’uko byari bimeze ntawe ubangamiwe.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri kubahiriza amabwiriza ni ngombwa kuko turugarijwe. Ariko Muhanga niyige buryo ki yajyana n’utundi turere mukubahiriza amabwiriza! None nkwibarize muyobozi,mwasanze akarere ka Muhanga ariko kagaragayemo abarwayi benshi kurenza utundi,kuburyo koko twahagarikirwa gufata agacupa kamwe turi gufungura? Erega na Ministre professeur Shyaka yavuze ko gusomeza bitabujijwe! Nukuri mwikwangisha abaturage ubuyobozi kuko dukunda abayobozi! Cg musabe cabinet yacu ibifate nk’umwanzuro rusange twoye kubangamirwa n’ubuyobozi bw’akarere! Ikindi mutwigire kubyerekeranye n’ama petentes twarishye tukaba twarafungiwe utubari kdi dusabwa ko twakwishyura niza 2021 kdi utubari tugifunze. Murakoze
Kimonyo ajye avuga ibyo nawe yemera. Ko iwe(real) nyuma yo gufungurwa kubera kwigomeka agacuruza akabari utundi dufunze yitwaje ko ari president wa PSF muntara y’amajyepfo, ubu ntiyongeye ntihafunguye!!! Ubwo se tuvuge ko atanga ibiryo gusa ra? Muzageyo muzambwira.
Muhanga bareke gukabya twubahireze amabwiriza nkuko amabwiriza ya gouvernement abivuga. Mukagatana wowe ko wayirwaye wayikuye munzoga?
Ntimugakabye rwose.
Uyu mwiyemezi Kimonyo se siwe wabaga kwisonga mukuzicuruza akarenza namasaha yitwajeko akuriye abikorera, ubu ntakubutse no muri gereza!!!
Abonye barayamukuyemo ngo afungurwe yaramaze guhomba, none arashakako nabagenzi be yarasanzwe yitemeraho nabo bahomba!!
Arabeshya nubundi bazamusiga gereza yatisotsemo atanze agatubutse birazwi
Akarere ka Muhanga rwose karantangaza.Ubu Covid iba muri restaurant no muri Byeri iruta iba mu masoko yo muri Muhanga.Ni gute Akarere kamwe kavugurza ibyemezo by’inama y’abaministre?Ejo kandi muzaba musaba ngo abantu batange imisoro.Dukwiriye gukora ibintu bishingiye ku mategeko aho gukora ibishingiye ku marangamutima!Akarere ka Muhanga kisubireho.