Muhanga: Polisi yafashe abacyekwaho kwiba abaturage bitwaje intwaro gakondo

Ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu bihe bitandukanye, Polisi y’u Rwanda yafashe bamwe mu bacyekwaho ubujura bwari bumaze iminsi buvugwa mu Mirenge ya Shyogwe na Nyamabuye yo mu Karere ka Muhanga.

Ku itariki ya 10 Mata 2021 hafashwe uwitwa Ndahiro Rutagengwa Jean Bosco w’imyaka 33, tariki ya 12 Mata 2021 hafatwa Sibobugingo Benjamin w’imyaka 23 (azwi ku izina rya Sibori), kuri uwo munsi hanafatwa uwitwa Ntakirutimana Pierre w’imyka 21(bakunze kwita Kiragi cyangwa Kihebe).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, avuga ko mbere y’uko abo batatu bafatwa, tariki ya 01 Mata 2021 hari habanje gufatwa uwitwa Iradukunda Leonidas w’imyaka 22 (uyu dosiye ye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha) akaba ari na we watanze amakuru avuga uko yakoranaga na bariya batatu, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Polisi y’Igihugu.

SP Kanamugire yagize ati “Abaturage batanze ibirego bavuga ko hari abantu batazi babatega nijoro bafite imihoro n’inkota bakabambura amafaranga n’amatelefoni byaba ngombwa bakakwambura ibyo wambaye nk’ikoti cyangwa inkweto. Ibyo bikorwa byaberaga mu mirenge wa Nyamabuye na Shyogwe, twahise dutegura igikorwa cyo gufata abo bantu”.

Akomeza avuga ko ku itariki ya 31 Werurwe 2021 hari abajura bateze abantu babiri mu Murenge wa Shyogwe barabatema byoroheje baranabambura, bucyeye tariki ya 01 Mata hafatwa uwitwa Iradukunda Leonidas, uyu niwe waje kuvuga bamwe mu bagize itsinda yakoranaga naryo nyuma haza gufatwa Sibobugingo, Ntakirutimana na Ndahiro Rutagengwa Jean Bosco.

Ati “Iradukunda amaze gufatwa yavuze ko bajyaga kwiba bitwaje imihoro n’inkota bagategera abantu mu nzira hagati ya saa mbiri z’ijoro na saa yine. Uwateraga amahane adashaka kubaha ibyo bamusabye niwe batemaga. Nyuma bagenzi be batatu na bo barafashwe bemera ko bibaga muri iyo mirenge bakaba bari babimazemo igihe kinini kuko bagendaga bahindura aho biba”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko abaturage batatu bo mu Murenge wa Nyamabuye ari bo bari bamaze gutanga ibirego ko batezwe n’abajura bitwaje intwaro na ho mu Murenge wa Shyogwe abantu babiri ni bo batanze ibirego.

Yakomeje avuga ko Sibobugingo Benjamin yari aherutse kuva iwawa aho yari amaze umwaka wose agororwa nyuma yo gufatirwa mu bikorwa by’ubujura n’ubuzererezi, na ho Ntakirutimana akaba yari avuye muri gereza nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka ibiri yari yarakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba gukomeza ubwo bufatanye barwanya ibyaha. Yanakanguriye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda ibikorwa byose bibagusha mu byaha kuko bidateze kubahira.

Ati “Turashimira abaturage bakomeje kugaragaza uruhare mu kwicungira umutekano ariko tunabizeza ubufatanye. Ku bufatanye n’abaturage ubu hakajijwe amarondo ya nijoro cyane cyane yibanda ahakunda kuvugwa ibikorwa bihungabanya umutekano, byose Polisi y’u Rwanda izabifatanyamo n’abaturage binyuze mu marondo yabo.”

Abafashwe uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane n’abandi baba bakoranaga. Ni mu gihe uwitwa Iradukunda Leonidas idosiye ye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 168 ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe ubujura byateye indwara cyangwa kubuza umuntu kugira icyo yikorera ku buryo budahoraho, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10).

Iyo kiboko cyangwa ibikangisho byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma umuntu atagira icyo yikorera cyangwa byateye kubura burundu umwanya w’umubiri, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15).

Iyo kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe hatagamije kwica ariko bigatera urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka