Muhanga: Nyuma y’ubuvugizi bwa Kigali Today abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Gahondo batangiye kubakirwa
Amazu atanu ni yo agiye gutangira kubakwa mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga kugira ngo ahabwe bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bavugaga ko babayeho nabi kubera kutagira amacumbi.
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko bashimira Kigali Today na KT Radio bakoze ubuvugizi maze Leta igateganya umuganda rusange watumye ku ikubitiro haboneka ibibanza bitanu bigiye gutuzwamo imiryango yabanaga icucitse.

Umubyeyi witwa Mukashyaka avuga ko byari bimugoye kubana na se na nyina n’abana be bane mu nzu y’ibyumba bibiri.
Agira ati “Nabanaga na papa na mama na musaza wanjye n’umugore we n’abana banjye bane twese tugera kuri 14 none nshimiye uburyo mwakoze ubuvugizi tukaba tugiye kubakirwa”.
Mukashya kandi afite musaza we witwa Karangwa Charles na we ugiye kubakirwa inzu, nyuma y’uko umunyamakuru wa Kigali today abasuye, none ubuyobozi bukaba bugiye kububakira, avuga ko akesha ubuvugizi bukorwa n’itangazamakuru.
Karangwa agira ati “Biranshimishije kuba ngiye kuva mu nzu y’umusaza n’umukecuru, Kigali today yarakoze, hamw na Leta yabishyizemo imbaraga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, asaba abagiye guhabwa amazu kuyitaho kandi bagaharanira kwiteza imbere kuko inkunga zitazatangwa buri gihe, ahubwo ko bagomba guhaguruka bagakora.
Mutakwasuku agira ati “Izi nzu tugiye kuzubaka, nizere ko tuzahurira hano dufata ku rwururuka nzu cyakora namwe mugomba gushyiraho akanyu natwe tubari inyuma.”
Umudugudu w’Abasigajwe inyuma n’amateka b’ i Nyarutovu utuwe n’imiryango 18 itarubakirwa.
Ku ikubitiro abikorera bagiye kuzamura inzu nini yo gutuzamo imiryango ibiri, ikazaba yuzuye bitarenze amazi abiri, aho izajya yubakwa ku minsi y’umuganda udasanzwe naho izindi zikazubakwa ku bufatanye n’imiganda y’abaturage.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|