Muhanga: Nyuma y’imyaka isaga 80, ibitaro bya Kabgayi bigiye gusanwa no kwagurwa

Ibitaro by’Akarere bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga byari bimaze imyaka isaga 80 bibayeho, bigiye kubakwa ku buryo bugezweho, umushinga uzatwara Miliyali zibarirwa mu 10Frw.

Imwe mu nyubako zishaje yubatswe ku bw'abakoloni
Imwe mu nyubako zishaje yubatswe ku bw’abakoloni

Byatangarijwe mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa 20 Ukwakira 2023, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ahagaragajwe umushinga wo gusana no kwagura ibitaro bya Kabgayi.

Mu nyingo ya gatatu y’iyo nama yemeje imishinga y’amategeko mu gace ka kane, ni ho hagaragara umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu, amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki ya Koreya y’ubucuruzi bw’ibisohoka n’ibyinjira mu Gihugu.

Ayo masezerano akerekana inguzanyo igenewe umushinga wo gusana no kwagura ibitaro by’Akarere bya Kabgayi, kandi akaba yerekana inguzanyo yo kwagura no gusana umuhanda wa kaburimbo Kigali-Muhanga.

Mu gushaka kumenya uko ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabagayi bwakiriye uyu mushinga, Kigali Today yavuganye n’Umuyobozi mukuru wabyo Dr. Muvunyi Jean, atangaza ko ari ibyo kwishimira kuko nyuma yo kwagura no gusana ibitaro, bazarushaho gutanga serivisi ku babigana.

Inyubako yakira ababyeyi yari imaze gusaza cyane
Inyubako yakira ababyeyi yari imaze gusaza cyane

Dr. Muvunyi anavuga ko kubaka ibitaro bya Kabgayi bizatuma abakozi babona ibikoresho bigezweho byo kwifashisha muri serivisi zigenerwa abarwayi, kuba izi serivisi ziziyongera, no kuba abanyeshuri bimenyereza umwuga w’ubuvuzi bazabona aho bigira hajyanye n’igihe.

Agira ati “Turashima kuba Leta yatekereje ku baturage bayo, inyubako nshya z’ibitaro zizatuma serivisi zirushaho kunoga, na zo ubwazo ziziyongera kubera ibikoresho bishya bizashyirwamo n’inyubako nshya”.

Dr. Muvunyi avuga ko ibitaro bya Kabgayi bitangira byari bimeze nk’ikigo nderabuzima, bigenda byongerwaho inyubako uko imyaka yagiye ishira, ubu bikaba byakira abarwayi bacumbikirwa 382 ku munsi.

Ibi bitaro kandi byakira abarwayi bivuza bataha hafi 200, naho ishami ryabyo ry’amaso rikakira abasaga 150 buri munsi.

Hubatswe inzu nshya yakira ababyeyi ikazatangira gukorerwamo mu ntangiro za 2024
Hubatswe inzu nshya yakira ababyeyi ikazatangira gukorerwamo mu ntangiro za 2024

Ibi bitaro kandi bitanga serivisi zo kubaga amagufa n’inyama zo mu nda, kuvura indwara zo mu muribiri, serivisi zita ku babyeyi aho bo banamaze kuzurizwa inyubako nshya izabakira kuva muri Mutarama 2024.

Ibitaro bya Kabgayi kandi byari bimaze gushyirwa ku rwego rw’ibya Kaminuza byigisha ku rwego rwa kabiri, aho nibura mu gihe cyo kwakira abimenyereza umwuga, ababarirwa muri 20 b’abaganga n’abagera muri 20 b’abaforomo bakirwa.

Agira ati “Ubwo tuzaba twazamuriwe umubare w’abakozi tuzanakira abimenyereza umwuga benshi, kandi babone aho bigira hameze neza kandi hari ibikoresho bihagije”.

Kubaka inyubako nshya ngo bizatuma abanyeshuri baza kwigira kuri ibyo bitaro babasha kubona ibikoresho bigezweho byo kwigiraho, nubwo byanatangiye aho mu nyubako nshya y’ababyeyi hazashyirwamo uburyo bwo kwigira ku bantu b’ibibumbano no kwigira ku bitabye Imana, no kwigisha gukanika ibikoresho byo kwa muganga.

Dr Muvunyi avuga ko kubaka ibitaro bizanoza serivisi zihabwa ababigana no kongera izisanzwe zihatangirwa
Dr Muvunyi avuga ko kubaka ibitaro bizanoza serivisi zihabwa ababigana no kongera izisanzwe zihatangirwa

Dr. Muvunyi avuga ko ibitaro bya Kabgayi byubatswe mu 1937, ku bufatanye na Diyosezi ya Kabgayi, ari na yo ibigenga n’ubwo bikora ku bufatanye na Leta, ariko bikaba byari bifite inyubako zishaje cyane ndetse no kwakira ababigana bikaba byagoranaga.

Ishami ry'amaso ryakiraga abasaga 150 buri munsi
Ishami ry’amaso ryakiraga abasaga 150 buri munsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka