Muhanga: NEC yasabye abiyamamaza kwitwararika

Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC irasaba abakandida ku myanya y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kwitwararika ku mabwiriza n’amategeko agenga kwiyamamaza.

Mu biganiro byahuje abakandida ku myanya y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abakozi ba komisiyo y’igihugu y’Amatora mu Karere ka Muhanga Abakandida 68 kuri 69 nibo bitabiriye ibiganiro basobanurirwa ibyo basabwa kugira ngo hatazagira abagongana.

Umukandida uzanyuranya n'amategeko ngo azakurwa ku rutonde rw'abiyamamaza nta mpaka
Umukandida uzanyuranya n’amategeko ngo azakurwa ku rutonde rw’abiyamamaza nta mpaka

Amwe muri ayo mabwiriza nk’uko ateganywa n’ingingo yayo ya 14 avuga ko bibujijwe kwiyamamaza mu izina ry’umutwe wa politiki, no gukoresha ibirango bya leta n’imwe mu mitwe ya Politiki.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Turere twa Kamonyi na Muhanga Ruhango, avuga ko iyi ngingo kandi ibuza uwiyamamariza kuyobora ku rwego rw’ibanze guhungabanya ubumwe, amahoro n’umudendezo by’igihugu, ikabuza kandi kwiyamamaza mu izina ry’ubwoko, n’ubw’idini.

Abakandida 68 nibo bitabiriye ibiganiro birebana no kwiyamamariza ku nzego z'ibanze mu Karere ka Muhanga
Abakandida 68 nibo bitabiriye ibiganiro birebana no kwiyamamariza ku nzego z’ibanze mu Karere ka Muhanga

Bwana Kabare Nkusi Révocat uyobora amatora muri utwo turere avuga kandi ko ingiyo ya 14 igenga amatora ku rwego rw’ibanze ibuza buri wese gutanga ruswa mu buryo ubwo ari bwo bwose, gukoresha imvugo isebanya, iy’amacakubiri, kumanura amafoto y’undi mukandida, ntibyemewe kandi kwiyamamariza mu isoko no mu nsengero.

Ibikubiye mu ngingo ya 14 bihanwa n’ingingo ya 15 iyo bitubahirijwe, igihano gikomeye akaba ari ugukurwa kuri Lisiti y’abiyamamaza nta mpaka, icyemezo gifatwa n’abahagaraiye amatora bakabimenyesha NEC mu nyandiko.

Iyi ngingo kandi iteganya ko kwiyamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga bigenzurwa bibanza kwemezwa na NEC ku butumwa bukubiyemo byaba ngombwa hakifashishwa izindi nzego zibifitiye ububasha mu kugenzura niba butanyuranyije amategeko n’amabwiriza.

Umuyobozi w'Akarere ka muhanga w'Agateganyo i (bumoso) Gasana Celse avuga ko leta nta nkunga izatera abiyamamaza asibye kubafasha kubona abaturage gusa
Umuyobozi w’Akarere ka muhanga w’Agateganyo i (bumoso) Gasana Celse avuga ko leta nta nkunga izatera abiyamamaza asibye kubafasha kubona abaturage gusa

Bimwe mu byo abiyamamaza bibaza bifitanye isano n’ibibujijwe harimo no kumanika amafoto ahabonetse hose, Kabare asubiza ko ubuyobozi bw’Imirenge ari bwo bugena ahamanikwa amafoto y’abakandida kubirengaho bigahanirwa.

Biteganyijwe ko amatora azatangira ku wa mbere Tariki 08 Gashyantare akageza ku ya 02 Werurwe 2016, amasaha yo kwiyamamaza akaba ari ukuva 06h00 za mu gitondo kugera saa 18h00 z’umugoroba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka