Muhanga: Mu kwezi kumwe abagera kuri 60 bagejejwe ku bitaro bya Kabgayi kubera impanuka
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko kubera ikibazo gikomeye cy’impanuka zibera ku muhanda munini Kigali-Muhanga-Huye, ku gice cya Gahogo umanuka ujya i Kabgayi, n’igice kiva i Kabgayi kimanuka ku kinamba, bugiye kwigana n’izindi nzego uko cyakemuka.
Biravugwa mu gihe ku matariki ya 23 Ugushyingo 2024 mu mvura ya nijoro umunyonzi wari uhetse umugenzi yagonganye n’imodoka yavaga i Huye munsi y’ibitaro bya Kabgayi we n’uwo ahetse bahita bitaba Imana, mbere ho iminsi itatu umunyonzi nanone yari yakoze impanuka munsi hafi yaho agonganye n’imodoka ahita yitaba Imana, uwo yari ahetse arakomeraka bikabije.
Uvuye i Gahogo ahitwa kuri Plateau, ukagera ahotwa kuri GEMECA ni nka metero 300, urebye hareshya no kuva kuri Seminari nto yitiriwe Mutagafu Leon ugera ku Kinamba naho ni nka metero 300, ubuhaname bwaho nabwo bujya kumera kimwe ku buryo igare ripakiye bitaryohera gufata feri, akaba ari nayo mpavu amagare akunze kugonga imodoka zizamuka muri ibyo bice.
Izo mpanuka zatumye nibura kugera ku wa 30 Ugushingo abakoze impanuka mu kwezi k’Ugushyingo 2024, abagera kuri 52 bakirwa ku bitaro bya Kabgayi, barimo abantu icyenda bahajegejwe bapfuye, umunani muri 52 baje bakomeretse bikabije boherezwa mu bitaro bya Kigali CHUK, abandi bavurirwa ku bitaro bya Kabgayi.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi bugaragaza ko mu mezi atatu ashize nibura abantu 109 bagejewe i Kabgayi bakoze impanuka. abenshi bakaba ari abazikorera mu mujyi wa Muhanga by’umwihariko mu bice byo kuva i Gahogo ugera ku Kinama i Kabgayi, unyuze kuri Sitasiyo ya GEMECA ahabera impanuka benshi bakahasiga ubuzima.
Muri abo 109 bagejejwe ku bitaro bya Kabgayi, 18 ni abo mu kwezi kwa Nzeri, 49 ni abo mu kwezi k’Ukwakira, naho 54 ni abo mu kwezi kw’Ugushyingo 2024, iyo mibare ikaba igenda yiyongera.
Ubwoba buba ari bwose ku manywa na nijoro ku bagenda mu bice by’uwo muhanda bigaragaramo impanuka
Baba abanyamaguru, n’abatwaye ibinyabiziga yemwe n’abagenzi bagira ubwoba bwinshi iyo bageze muri ibyo bice bya gahogo ugera kuri GEMECA, no kuva kuri seminari Ntoya ya Saint Leon ugera mu gishanga cya Rugeramigozi.
Abahangayika bose baba biteze ko haba ku manywa cyangwa nijoro abatwaye amagare bamanukana imizigo cyangwa abagenzi babagonga, kuko ubaze impuzandengo yonyine mu kwezi gushize, wasanga nibura abantu babiri buri munsi bagera ku bitaro bya Kabgayi bakoze impanuka.
Umwe mu batwara imodoka zitwara abagenzi ahamya ko kuva ku kinamba ugera mu Mujyi wa Muhanga batakugonze, biba ari nk’amahirwe kuko nta munsi washira atabonye abakoze impanuka muri ibyo bice.
Agira ati, “Ujya kumva gusa igare rikwituyeho, kubera ko bamanukana umuvuduko mwinshi bava i Gahogo kuri Plateau bagira ngo babone imbaraga ziza kubatereza kuri GEMECA, ku bavuye mu mujyi bapakiye imizigo, abanyamagare baratuzonze duhora mu bibazo by’impanuka, hakwiye kugira igikorwa niba babakorera inzira yabo cyangwa hagashyirwa dodane zibagabanyiriza umuvuduko”.
Umwe mu bagenzi b’amaguru avuga ko kunyura muri ibyo bice ari ukugenda ukebaguza kuko igare ryaguhera inyuma cyangwa imbere rikakwahuranya, n’ubwo n’ibindi binyabiziga nka moto nazo zikoreramo impanuka ariko inyinshi ni iz’amagare.
Agira ati, “Impanuka za hano iyo ugize Imana ukaharenga ntawe ubona agaramye uba ugize amahirwe, natwe tugenda tutazi niba tuharenga, ku bw’amahirwe tukaba tugezeyo, hari abanga gutega igare kuko baba baziko batagerayo amahoro”.
Ikindi gitera impanuka abantu bagaragaza ni umuvundo w’imodoka ziba zizamuka i Kagayi zerekeza mu Mujyi wa Muhanga zipakiye ibiremereye, bikagorana kubisikana n’izimanuka, maze amagare yo akabura uko agenda gahoro akavuduka, cyangwa moto zikivanga mu modoka bikagongana.
Ubuyobozi bugiyeguhagurukira icyo kibazo
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko impanuka zo muri ibyo bice zihangayikishije koko, kuko ahanini ziterwa no kubyigana kw’ibinyabiziga, cyane cyane amagare amanuka akabigonga, kuko impanuka nyinshi zibera ahamanuka muri ibyo bice bibiri.
Kayitare avuga ko umuti urambye ari ugutegereza igihe umuhanda Kigali-Muhanga uzagurwa ukagira ibyerekezo bibiri by’imodoka, ariko ingamba zihutirwa zigiye gufatwa kugira ngo, izo mpanuka zikumirwe.
Kayitare avuga agiye kuganira n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi RTDA na Polisi y’Igihugu ishami ryo mu muhanda, ku buryo bwihuse bwatuma ubuhaname bw’umuhanda muri ibyo bice bugabanuka, kuko byagaragaye ko abamanuka ari bo bagonga abazamuka, cyane amagare kubera imiterere yayo.
Agira ati, “Ntabwo twategereza ko umuhanda uzagurwa, ahubwo tugiye kuganira n’izindi nzego zidusuzumire hamwe mu rwego rwa tekiniki, uko impanuka zakumirwa abantu bareka gukomeza kubura ubuzima kubera impanuka”.
Kayitare ariko anasaba abakoresha umuhanda by’umwihariko ahakunze kubera impanuka kwirinda ubwabo, mbere y’uko hagira abandi babatabara, kuko usanga abatwara amagare batagira ibyo bitaho mu muhanda, cyakora ngo na Polisi muri Muhanga ikwiye gushyiramo imbaraga.
Ibyo kandi binemezwa n’umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ishami ryo mu muhanda aho asaba abakoresha umuhanda kwitwararika, kuko ubuzima bwabo ari bo bureba bwa mbere, kandi ko iyo bikozwe neza izo mpanuka zigabanuka.
Agira ati, “Twihanganisha imiryango y’abuze ababo kubera impanuka, ariko tunasaba abakoresha umuhanda kuringaniza umuvuduko bitewe n’aho bageze, tuributsa kandi abakoresha umuhanda kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuko impanuka yabera aho ariho hose n’igihe icyo aricyo cyose”.
Impanuka zo mu muhanda zitwara abatari bake mu bice byose by’u Rwanda ahanini hagatungwa agatoki ubuto bw’imihanda ibyiganirwamo byinshi, birimo amakamyo apakiye ibiremereye, imodoka ntoya n’inini abanyamabuguru n’abanyamagare ahanini batubahiriza amategeko y’ikoreshwa ry’umuhanda.
Ohereza igitekerezo
|
Mperuka hari Umuyobozi wavuze ko umuhanda Kigali- Muhanga wari gutangira kwagurwa muri Nzeri 2024