Muhanga: Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi kuva mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, arasaba bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Muhanga bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubicikaho kuko bitemewe kandi bituma barangara bakanarangaza abo bayobora bityo ntibagere ku ntego bihaye.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2020, ubwo yari mu ruzinduko muri ako karere aho yasuye ibikorwa bitandukanye byiganje mu gace ka Ndiza, nyuma aganira n’abayobozi bose guhera ku mudugudu kugera ku rwego rw’akarere.

Minisitiri Shyaka yabanje gusura ibitaro bya Kiyumba biherereye mu murenge wa Kiyumba bikaba bigiye kuzura, nyuma asura umudugudu w’ikitegererezo wa Horezo wo mu murenge wa Rongi, ari na ho yaganiririye n’abo bayobozi, akaba yabasabye kuva mu bibarangaza birimo amabuye y’agaciro.

Ati “Amakuru mfite ni uko abayobozi benshi muri aka karere barangaye, haba ku mirenge, ku tugari no ku midugudu, ni gute abaturage batarangara! Muravuga ko mugiye kubihindura, ariko mubanze muve mu bintu by’akaboko karekare, muve mu mabuye y’agaciro, muve mu bintu byo guhondanisha imitwe ari ho haturuka ruswa kandi aho igeze n’akarengane kaba kahageze”.

Ati “Muzambwire umuntu washoboye gukumira akarengane kandi yakinguriye ruswa ngo yinjire, ntibishoboka. Ndabasaba rero bayobozi ba Muhanga haba hano mu Ndiza cyangwa mu mujyi, gucika kuri ruswa ndetse no kureka ikintu cyo kubusanya n’amategeko”.

Akarere ka Muhanga gafite imirenge 12, muri yo 11 irimo ibirombe by’amabuye y’agaciro atandukanye na ho umwe usigaye ukabamo ibumba ryiza ribumbwamo amatafari yubakishwa ahantu hatandukanye mu gihugu.

Minisitiri Shyaka yaburiye kandi abo bayobozi ko utazikosora ngo ajye ku murongo azabibazwa n’amategeko.

Ati “Ubundi abayobozi beza bumvikana uko bazakora bikaba imihigo, ariko hagize uzanamo igitotsi ntituzemera ko adutokoreza. Ikizakurikiraho ni uko azakosorwa n’amategeko kuko n’umuyobozi agomba kubahiriza amategeko, yayateshukaho akabibazwa”.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, na we yemera ko hari abayobozi muri ako karere bajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi bitemewe, akemeza ko bazakurikiza inama bagiriwe na Minisitiri Shyaka.

Ati “Ahari abantu ntihabura urunturuntu, agace ka Ndiza karimo amabuye menshi y’agaciro hakanaba n’ubucukuzi bwayo butemewe. Usanga rero hari n’abayobozi bagira intege nke bakabijyamo, impanuro twahawe rero ni izo kudufasha kwitandukanya n’izo ngeso mbi bityo tukabasha kuzuza inshingano zacu, n’abakora ibitugayisha tukabona uko tubafatira ibyemezo”.

Minisitiri Shyaka yasuye akarere ka Muhanga muri gahunda yari amazemo iminsi yo gusura uturere dutandukanye tugize Intara y’Amajyepfo, bikaba byari biteganyijwe ko ahava yerekeza mu Karere ka Kamonyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka