Muhanga: Minisitiri Bayisenge arasaba abasudirira mu gakiriro kwishyira hamwe

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Dr Jeannette Bayisenge, arasaba abakorera umwuga wo gusudira mu gakiriro ka Muhanga, kwihuriza mu makoperative kugira ngo babashe kwagura isoko ry’ibyo bakora, kuko usanga gukora batatanye bituma badatizanya imbaraga.

Minisitiri Bayisenge avuga ko guhanga imirimo Miliyoni n'igice bigeze hafi ku ntego
Minisitiri Bayisenge avuga ko guhanga imirimo Miliyoni n’igice bigeze hafi ku ntego

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko kugira ngo harusheho kunozwa imikorere y’agakiriro ka Muhanga, biyemeje kugarura abari barinjiye mu gakiriro bakaza kugasohokamo, bakajya gukorera hanze, kuko ari nabwo izo koperative zakomera.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwemeranya na Minisitiri Bayisenge, ko Koperative y’abasudirira mu gakiriro ka Muhanga yasenyutse, buri wese akaba asigaye yikorera ku giti cye, bigatuma bibagabanyiriza imbaraga mu kwagura imikorere.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko Koperative igitangira gukora, yari igizwe n’abasudira babarirwaga muri 30, ariko bose batatanye buri wese akaba yikorera ndetse ko hari n’abasigaye bakorera mu ngo zabo bigafatwa nk’amakosa.

Agira ati “Aho bari harazwi kuko ngo hari n’abakorera mu ngo zabo, tuzabagarura kuko izo ni intege nke zabo kandi kuzitatanya biratuma barushaho gutakaza imbaraga. Twamaze gukora urutonde rw’abagiye, uko bangana kose bagomba kuza gukorera mu gakiriro, kuko uwakwinangira hari andi mategeko yashyirwa mu bikorwa”.

Minisitiri Bayisenge na Meya Kayitare bavuze ko bagiye kugira inama abasudirira mu gakiriro ka Muhanga bakishyira hamwe
Minisitiri Bayisenge na Meya Kayitare bavuze ko bagiye kugira inama abasudirira mu gakiriro ka Muhanga bakishyira hamwe

Minisitiri Bayisenge avuga ko kubaka agakiriro kajya gutekerezwa, ku isonga hari hashyizwe imbere intego yo kubumbira hamwe imbaraga ngo Abanyarwanda barusheho kunoza ibyo bakora, kandi abazirimo bazi akamaro kazo hakaba hagiye kwigishwa n’abamaze kuzivamo.

Agira ati “Mu Kinyarwanda barabivuze ngo abishyize hamwe nta kibananira, hari amahirwe biyima kuko badakorera hamwe harimo kubona amasoko yagutse no kubona inguzanyo, ariko ni inshingano zacu kuba hafi abaturage, by’umwihariko urubyiruko twabonye rukibumbira hamwe”.

Bamwe mu baganiriye na Minisitiri w’Umurimo, banagaragaje ko batazi ikibazo cy’imikorere y’ikigega cy’iterambere cya (BDF) n’uko gitanga inguzanyo, ibyo nabyo bikaba byaganiriweho ngo abakorera mu gakiriro ka Muhanga, barusheho kubisobanukirwa no kubona amahirwe yo kubona inguzanyo ziciriritse.

Minisitiri Bayisenge avuga ko icyerecyezo cy’Igihugu kigera mu mwaka wa 2024, cyagenaga nibura guhanga imirimo igera kuri miliyoni imwe n’igice, kandi ko kiri hafi yo kugera kuri iyo ntego.

Agira ati “Ibikorwa byose turi gusura ni ibijyanye no guhanga umurimo bigatanga akazi, cyane cyane mu rubyiruko no mu bagore, kandi udukiriro twabigizemo uruhare, ni yo mpamvu dukomeza kuganira uko twarushaho guteza imbere ubuzima bw’abadukoreramo, imbogamizi bahura na zo n’ubuvugizi bwakorwa”.

Abakora ububaji bo bamaze kwishyira hamwe
Abakora ububaji bo bamaze kwishyira hamwe

Imibare yo mu 2022 igaragaza ko nibura mu mirimo yari iteganyijwe guhangwa, isaga miliyoni yagezweho, ndetse ko habariwemo iyahanzwe umwaka ushize wa 2023 yagera kuri miliyoni imwe n’igice, muri yo ibarirwa muri 600 ikaba ibarizwa mu gakiriro ka Muhanga.

Hari ibikorwa by'ubusudirizi bisigaye bikorerwa mu ngo bigiye guhagurukirwa
Hari ibikorwa by’ubusudirizi bisigaye bikorerwa mu ngo bigiye guhagurukirwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka