Muhanga: Kwigurira igitenge, kwiyishyurira mituweli ntibihagije - Guverineri Kayitesi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice arasaba abaturage kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere, kuko ari bwo ubuyobozi buzaboneraho kubunganira mu bikorwa bibashyira ku isonga koko.

Yabitangaje ubwo yasuraga abaturage b’Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, aho yagaye uburyo abatuye mu Kagari ka Ngaru muri uwo Murenge, biganjemo abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bazwi nk’abahebyi cyangwa abanyogisi.

Ikibabaje Guverineri Kayitesi yagarutseho, ni ukuntu ubwo bucukuzi butemewe iyo inzego zibwiyamye, bifatwa nko kubahohotera bababuza amahirwe yo kubaho bagashoza urugomo, birengagije ko ubwo bucukuzi bunabatwara ubuzima.

Agira ati, "Iyo umuntu avuze Ngaru uhita wumva ubucukuzi butemewe, nyamara mukumva mwakomeza kubikora, ese mubona ababukora bakuramo izihe nyungu ngo nibura mubarebereho, ahubwo burabatwara ubuzima bwanyu n’ubw’abana banyu, mu mezi macye ashize hano hamaze gupfa abantu batandatu, ubwo se murumva inyungu iri he"?

Agira ati, "Amagara ntaguranwa amagana. Kuba ufite umwana ntumugire inama, bugacya baza kukubwira ko igisimu kimwishe, buriya uba wararuhiye ubusa kabone n’ubwo buri wese azapfa, ariko ntawe ukwiye kwishyira urupfu".

Gushyira umuturage ku isonga ni iki?

Guverineri Kayitesi avuga ko hari abibwira ko gushyira umuturage ku isonga ari ukumuha icyo akeneye cyose, we nta ruhare abigizemo, nyamara kandi bifite ibisobanuro byinshi bikwiye kuba byuzuzanya.

Avuga ko umuturage ku isonga bitavuze gusanga Akagari gafunguye ngo kaguhe serivisi, ahubwo ari ukuba anezerewe, afite umutekano w’imibereho myiza, kandi ko hari ibyo umuturage asabwa ngo ubuyobozi bukomerezeho.

Avuga ko Leta ntacyo yafasha umuturage washyize amaboko mu mifuka ntakore, kuko na Bibiliya ivuga ko Yezu akora ibitangaza yagiye areba ibyo uwo abikoreraho aba afite.

Agira ati, "Umuturage ku isonga bimusaba kugira icyo akora, si ukuzinduka ujya ku Murenge ngo bagufashe, ahubwo ni iyo ukuye amaboko mu mifuka ugakora, nta muntu wavutse azaba umukene cyangwa umukire, ahubwo amahitamo yawe niyo akugira uwo uri we, usabwa rero gukura amaboko mu mifuka ugakora, ugahinga neza ako karima kawe gato ukagafumbira ugateramo imbuto nziza".

Guverineri Kayitesi avuga ko ahubwo usanga hari abaturage babyukira mu dusantere tw’uhucuruzi biyicariye, bareba uko abandi bakora bakirirwa bashaka amakuru y’aho batuye.

Agira ati, "Umugabo akabyuka akajya kwicara ku gasantere ngo ari gushaka amakuru, ayo se uzayamaza iki aho kubyuka ujya ku murimo, kuba umuturage ku isonga biguhereho, natwe tugufashe kubona iyo fumbire, iyo mbuto nziza, kuko hari abo duha amatungo bakayararana rimwe bugacya barya inyama. Ko uririye rimwe se ubwo usigaranye iki"?

Guverineri Kayitare avuga ko abaturage bose bakwiye gukora, aho kwibwira ko kwigurira igitenge no gutanga Mituweli bihagije.

Asaba ko abana bagana amashuri bakarya neza bagahaga, bakivuza neza kandi abagize Umuryango bagakorera hamwe kuko ari bwo utera imbere, aho gukimbirana mu muryango.

Abaturage bo mu Murenge wa Nyarusange biyemeje ko bagiye koko kugira uruhare mu bibakorerwa, bakarwanya ubucukuzi butemewe, kandi bagakorera ku gihe bakarushaho kwiteza imbere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka